Akomeje umushinga we wa Album nshya nyuma yo gutandukana n’itsinda yakoreyemo amateka


Safi Madiba ni umwe mu bahanzi muri iyi minsi bari gukora cyane, uyu ugaragaza umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru mu muziki mu minsi ishize yatangaje ko ari gukora kuri Album ye nshya yise “BACK TO LIFE ” iyi ateganya kumurika mu mpera z’umwaka utaha bigenze neza, kuri ubu ageze ku ndirimbo ya karindwi muri makumyabiri zizaba zigize iyi Album.

Safi akomeje umushinga wo gutegura album ye ya mbere

Nyuma y’igihe uyu muhanzi ari gukora kuri iyi Album ye nshya arinayo ya mbere azaba yikoranye nk’umuhanzi ku giti cye kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo ye ya karindwi ariyo yise ‘Igifungo’ , Iyi ndirimbo nshya ikaba ije ikurikira izindi ndirimbo z’uyu muhanzi amaze iminsi ashyize hanze zirimo; Got it ft Meddy,Kimwe kimwe,fine ft Ray vanny,My hero,Nisamehe ft Riderman,Good morning,Igifungo.

Iyi ndirimbo ikubiyemo imitoma n’amagambo menshi y’urukundo y’umusore wakunze umukobwa kandi witeguye kumwitangira Safi Madiba yayishyize hanze mu gihe amashusho yayo nayo ari munzira dore ko imirimo yo kuyatunganya yose yarangiye ubu igisigaye kikaba ari ukuyashyira hanze bityo uyu muhanzi akaba yatangaje ko ku bwe mu minsi mike amashusho y’iyi ndirimbo aba yagiye hanze.

Safi Madiba yongeyeho ko album ye ‘Back to Life’ ateganya kuzayishyira hanze mu gitaramo azakora mu mpera z’umwaka wa 2019. Ati “Iyi ndirimbo nayo izaba iri kuri album yanjye ya mbere nise ‘Back to Life’, iyi nzayishyira hanze mu gitaramo nteganya kuzakora mu Ukuboza k’umwaka utaha wa 2019.”

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment