Uruhuri rw’ibibazo byugarije akarere ka Nyamagabe


Ibibazo birimo amakimbirane yo mu miryango, abashakanye babana bataresezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ubuharike, guta ishuri kw’abana bakajya kuzerera, umwanda, abafite uburwayi bwo mu mutwe, abangavu baterwa inda imburagihe, abatagira aho kuba n’abadafite ubwiherero ni bimwe mu byugarije abatuye mu karere ka Nyamagabe.

Ni ibibazo inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa biyemeje gukemura ndetse n’abaturage ubwabo babigizemo uruhare.

Imiterere y’akarere ka Nyamagabe yerekana ko gafite imirenge 12 utugari 92 n’imidugudu 536 n’amasibo 3294 kakaba gatuwe n’ingo 90.198 zibamo abaturage 374.098 bagizwe n’abagabo 183.380 ndetse n’abagore 190.790.

Ibibazo binyuranye byugarije imiryango yo muri Nyamagabe

Imibare igaragaza ko kuva 2016 kugeza mu 2021 mu karere ka Nyamagabe hari abangavu 2.411 batewe inda imburagihe bibagiraho ingaruka zirimo kunyura mu buzima bushaririye ndetse bamwe batakaza amashuri yabo.

Mu 2016 abangavu batewe inda ni 375 naho mu 2017 ni 364, umwaka ukurikiyeho mu 2018 baba 395 mu gihe mu 2019 abazitewe ari 485, mu 2020 baziterwa ari 366, mu 2021 baba 426.

Mu 2021 abana 76 barasambanyijwe naho muri Mutarama 2022 hasambanywa umunani. Abashanye bahohoteranye mu 2021 ni 88 naho muri Mutarama 2022 ni barindwi.

Imibare igaragaza ko hari abana 57 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamagabe bavuye mu ishuri bajya gukoreshwa imirmo mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko abo bana bazwi ndetse n’ababakoresha bamaze kumenyekana.

Ati “Ku kibazo cy’abana bakoreshwa imirimo mibi dufite umurenge ku wundi amazina ku mazina n’umuntu ubakoresha, abo bana aho baherereye n’ishuri bigagamo. Ntabwo twagombye kuba turyama ngo dusinzire hari umwana uri gukoreshwa imirimo mibi, hari uwavuye mu ishuri akajya gukoreshwa akazi ko mu rugo cyangwa akajya kwikorezwa inturusu.”

Mu Ukuboza 2021 mu Karere ka Nyamagabe habaruwe abana 88 bari mu mirire mibi ariko kuri ubu hasigayemo 31.

Abasaga 600 bafite uburwayi bwo mu mutwe

Hari n’ikibazo cy’abagera kuri 641 bafite uburwayi bwo mu mutwe butuma bamwe muri bo bateza umutekano muke muri sosiyete cyangwa bakica abaturanyi babo.

Uwamariya Agnes, avuga ko abo bantu bamaze kubarurwa bakaba bagiye kwitabwabo bakavuzwa ndetse bakanaganirizwa.

Ati “Icyo yaba afite cyose, uko yaba ameze kose ariko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ntacyo yabasha kugeraho kuko ubwonko bwe n’ubwenge bwe ntabwo buba bukora neza kandi nta terambere wagirana na we mu guhe atavujwe.”

Akomeza avuga ko iki kibazo kijyanye n’ikindi kimaze iminsi kigaragara muri Nyamagabe n’ahandi mu guhugu cy’abantu biyahura kuko gikunze guterwa n’agahinda gakabije umuntu amaranye igihe kirekire.

Mu karere ka Nyamagabe kandi habarurwa ingo zibanye nabi zigera kuri 940 ku buryo bigoranye ko abazibamo bagera ku iterambere kuko umwanya munini bawutakaza bari mu makimbirane.

Kuri iyi ngingo abanyamadini n’amatorero basabwe umusanzu ukomeye mu kwigisha abayoke babo kubana neza no kubahana, aho kubigisha ibyo mu Ijuru gusa.
Ingo zibana zitarasezeranye na zo ziri mu zigaragaramo amakimbirabe cyane kuko habarurwa izigera ku 4.234.

Umwanda ni ikibazo gikabije muri Nyamagabe

Kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe haracyagaragara ikibazo cy’abaturage barangwaho isuku nke ku mubiri, ku myambaro ndetse n’aho baba.

Ibipimo by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, byerekana ko Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa 24 mu kwegereza abaturage serivisi z’isuku mu turere 30 tw’igihugu n’amanota 76,6%.

Umamariya yavuze ko muri serivisi z’isuku ari ho bafite amanota mabi.
Ati “Mu by’ukuri ku isuku turi aba nyuma ni wo mwanya wa nyuma twabonye ku bipimo byose. Bivuga ngo isuku n’abaturage ubwabo barabibona ko ari ikibazo, tugomba kugira icyo dukora isuku tukayigira umuco.”

Yavuze ko udusantere twinshi dusa nabi tudafite aho bashyira imyanda n’uburyo bwo kuyobora mazi yakoreshejwe ndetse n’inzu nyinshi z’abaturage ntabwo zikurungiye.

Iki kijyana n’abaturage bakibana n’amatungo mu nzu kuko hari abaraza ingurube munsi y’igitanda. Hari n’ikibazo cy’imiryango 821 itagira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Ingamba mu guhangana n’uruhuri rw’ibibazo byugarije Nyamagabe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwagiranye inama n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 barimo amadini n’amatorero, abikorera, imiryango itari iya Leta, inzego z’umutekano n’abandi, barebera hamwe uko bagiye gutangiza ubukangurambaga bw’icyumweru bugamije gukemura ibyo bibazo.

Ubwo bukangurambaga bw’iminsi irindwi bitwa ‘Kugira umuryango utekanye kandi ushoboye’ bwitezweho umusaruro nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand.

Yagize ati “Ikigamijwe ni uko tugomba kujyananamo n’abafatanyabikorwa twita cyane ku bakora ku guhindura imyumvire n’abafite ibikorwa by’amaboko. Icyo tubifuzaho ni uko twese twumva ko tugomba gusenyera umugozi umwe kuko abafatanyabikorwa bahura n’abatutage kenshi; twese rero nitujyana ubutumwa bumwe nibwo buzagira umusaruro kurusha uko umwe yajyana ubwe butandukanye n’ubw’undi.”

Umuyobozi uhagarariye imiryango ishingiye ku myemerere mu Karere ka Nyamagabe, Habimfura Vincent, yavuze ko mu nyigisho batanga mu nsengero bagiye kurushaho kongeramo n’ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Turi mu bantu bahura n’abantu benshi baje gusenga ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Uburyo rero twagiramo uruhare ni ugukora ubukanguramabaga tukabigisha tubabwira uburyo bakwiye guhangana n’ibibazo bibugarije kuko ibyinshi ntibisaba n’amafaranga, bakabana neza bakagira isuku tukubaka umuryango mwiza ubereye u Rwanda.”

Akomeza agira ati “Kwigisha umukristu urwaye amavunja n’ibyo umwigisha ntaba ari kubyumva neza. Ni byiza rero kubabwira mu rusengero bateranye ariko hakabaho n’aya matsinda mato tubigishirizamo kubaho neza barera abana babo neza, barwanya imirire mibi n’umwanda n’ibindi bibafasha kubaho neza.”

Ibindi bizibandwaho muri ubwo bukangurambaga bw’iminsi irindwi harimo guca ubuharike, gusubiza abana mu ishuri no guca ubuzererezi, gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwigisha abafite ubumenyi buke ku itegeko ry’umuryango, kutagira ubwisungane mu kwivuza, gahunda ye EjoHeza, kwikingiza Covid-19 no gukemura ibibazo by’abaturage no kuzamura uruhare rwabo mu bibakorerwa.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com&Igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment