Agahimbazamusyi kateje ibibazo mu biganiro byari bihuje abanye Congo


Mu gihe ibiganiro bimaze iminsi irindwi bihuje abanye-Congo byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, igikorwa cyimuriwe kuri uyu wa Kabiri kubera ko ibiganiro bitarangiye nk’uko byari byitezwe, imbarutso yabaye agahimbazamusyi.

Ibiganiro byatangiye neza, mbere ya saa sita humvwa ibiganiro birimo icyatanzwe n’Umugaba w’Ingabo z’akarere zoherejwe muri Congo, Gen Maj Jeff Nyangah, washimangiye ko batazatuma “umutwe wa M23 wigera ufata umujyi wa Goma.”

Ikindi kiganiro cyatanzwe na ambasaderi Mohamed Goyo, cyagarukaga ku bijyanye no gukemura amakimbirame.

Ibintu bijya kumera nabi, abitabiriye ibiganiro by’umwihariko abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro, babanje guhurira mu kibuga cya Safari Park Hotel, bemeranya kutitabira ikiganiro cyo gusoza iyi mishyikirano.

Amakuru yaje kujya hanze ni uko bamwe mu bitabiriye ibiganiro bavuze ko batahawe amafaranga bemererwa nk’insimburamubyizi (per diem), mu gihe abandi bahawe $ 300 bakavuga ko ari intica ntikize.

Byatumye benshi mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro bemeranya gusohoka ahaberaga inama, kubera ko basize imiryango yabo, bityo bakwiye guhabwa amafaranga afatika.

Ubwo yamenyaga ibibaye, umuhuza muri ibi biganiro, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yahise ahagarika igitaraganya ikiganiro yagiranaga n’abagiye muri Kenya bahagarariye imiryango itari iya leta, ajya kureba abigumuye.

Mu ijambo yavuze, Kenyatta yavuze ko ibi byose ari ikibazo cy’abateguye ibiganiro.

Yagize ati “Abateguye bino biganiro, tuzi ko dufite amafaranga ahagije kubera ko nanjye ari mu bantu bashatse ayo mafaranga, kandi ntabwo ari ayabo, ni ayo gufasha kugarura amahoro mu banye-Congo. Ndashaka kwizera ko ejo muzaza, tubanze turangize ibyo bibazo mufite, ubundi twinjire muri gahunda yacu tubashe gusoza uko bikwiye.”

Yahise abwira abo bireba ko amahoro atari ikintu gikinishwa.

Yakomeje ati “Amahoro ntabwo ari ikintu bakinisha. Baze hano, bitabaye ibyo njye nta kibazo mfite kuba nahaguruka nkabwira isi nzima kutongera guha amafaraga aba bantu niba batiteguye gutegura ibiganiro no kudufasha gukomeza mu buryo bwiza.”

Uhuru Kenyatta yahise atangaza ko gahunda yo gusoza ibi biganiro yimuriwe kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru yatazwe na Perezidasi ya Congo avuga ko itsinda rimwe ry’abantu by’umwihariko abahagarariye imitwe yitwaje intwaro, bagejeje kuri Kenyatta ubusabe bwo “guhabwa insimburamubyizi ifatika nyuma y’icyumweru cy’akazi kenshi.”

Kenyatta waje guha agaciro ingendo aba bantu bakoze bakajya kure y’ingo zabo, yaje kubemerera kuzabikurikirana akabaha igisubizo mbere yo gusoza kuri uyu wa Kabiri.

Yavuze ko abakoze ibi byose bibwira ko atari umuyobozi, aza kubigeza ku babakuriye bakazana ayo mafaranga, ubundi bakongera guhura ejo saa yine.

Biteganywa ko kuri uyu wa Kabiri hasozwa ibiganiro, hazasinywa raporo y’ibyo bazaba bemeranyijeho, hagatangazwa n’imyazuro iganisha ku gushyira intwaro hasi no gusubira mu buzima busanzwe.

 

 

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment