Abaturage barataka kwibwa miliyoni 64, abayobozi bo ntibabikozwe


Mu gihe abaturage basaga 500 bibumbiye mu Itsinda Twivane mu Bukene ryo mu murenge wa Busogo, mu karere ka Musanze basabye ko hakurikiranwa abayobozi babo banyereje miliyoni 64 Frw bakusanyije nk’imisanzu ya mituweli n’ubwizigame, abayobozi b’inzego z’ibanze bo ntibemeranya n’abo baturage ku ngano y’amafaranga bavuga ko yanyerejwe.

Bamwe mu baturage bagize Itsinda Twivane mu Bukene bagiye kuri Sacco Ihirwe Busogo kugenzura amafaranga basigaranye kuri konti, dore ko nyuma y’inyerezwa ry’ayo mafaranga, kuri ubu kwivuza no kwiteza imbere kuri aba banyamuryango bagaragaza ko ari ikibazo kibakomereye.

Nubwo abaturage batangaza ibi umucungamutungo wa Sacco Ihirwe Busogo, Nshimiyimana Valens, yavuze ko amafaranga miliyoni 64 Frw, avugwa n’abaturage atigeze abitswaho.

Nubwo bivugwa ko ayo mafaranga atigeze abitswa kuri sacco, abaturage bakavuga ko bayatangaga mu ntoki bayaha abayobozi b’iryo tsinda ndetse bakifuza ko abayanyereje bakurikiranwa.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko bakimenya iki ikibazo bagikurikiranye basanga hari Abaturage bari barafashe inguzanyo ntibayishyura bituma izo miliyoni 64 Frw bavuga zitagerwaho.

Iki kibazo kandi cyagejejwe no ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru kugira ngo gishakirwe umuti.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko abo baturage bagejeje ikirego ku bunzi, bityo bategereje umwanzuro.

Abaturage 416 ni bo bari barizigamiye mu Itsinda Twivane mu Bukene mu rwego rwo kubitsa no kugurizanya bagamije kwiteza imbere.

 

 

 

 

 

SOURCE: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment