Abanye-Congo bakomeje guhungira mu Rwanda


Abanye-Congo batangiye guhunga binjira ku butaka bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Ugushyingo 2022, banyuze mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana, yo mu karere ka Rubavu ku mupaka wa Kabuhanga.

Abahungiye mu Rwanda bivugwa ko ari abaturutse mu duce dutandukanye turimo Ruhunda na Buhumba mu Burasirazuba bwa RDC. Hari n’abavuye muri Groupement ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo.

Bakigera mu Karere ka Rubavu, aba Banye-Congo bahise bajyanwa gucumbikirwa mu ngo z’abaturage kugira ngo babone aho kurambika umusaya.

Abaturage bavuye muri RDC bahunze intambara imaze iminsi ibera mu Gace ka Bizuru ahazwi nko mu mwaro.

Muri iyi ntambara, Inyeshyamba za M23 zihanganye n’Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Nyatura na Maï-Maï.

Abaganiriye n’itangazamakuru bongeye gushimangira ko ubuzima bwabo bwarushijeho kujya mu kaga kuko ibikorwa byo guhiga abavuga ikinyarwanda bikomeje kwiyongera.

Uwizeye Clémentine ati “Barakureba gusa ukumva barakubwiye ngo uzasubire iwanyu kandi waravukiye muri Congo, biratubabaza cyane.”

Kamondo Innocent yavuze ko ikibashengura cyane ari ukwirukanwa mu gihugu bavukiyemo.

Yagize ati “Bakomeje kuduhiga ngo ni uko tuvuga Ikinyarwanda kandi twari dufite agasisiro kacu, ikitubabaza ni ahantu twavukiye.’’

IGIHE cyatangaje ko kugeza ubu i Rubavu yamenye ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Ugushyingo 2022, Abanye-Congo bagera kuri 90 biganjemo abagore n’abana ari bo bamaze guhungira mu Rwanda.

Usengimana Gisèle yasobanuye ko batangiye guhunga nyuma yo kumva amasasu menshi yaraswaga.

Yagize ati “Amasasu yavuze turabisuzugura, bigeze saa Saba ni bwo twabonye abaye menshi dutangira guhunga. Baratureba bagahita baduhiga ngo turi Abanyarwanda.’’

Bakigera ku butaka bw’u Rwanda bashimye uko bakiriwe nubwo ibihugu byombi bitarebana neza.

Ingabire Jeannine yagize ati “Twagiye kumva amasasu nka saa Saba aravuze, ni bwo twahise twumva tugize ubwoba turataha.’’

“Hano batwakiriye neza, turishimye cyane kuko batujyanye mu bandi Banyarwanda kandi batwakiriye neza.”

Hashize iminsi hari imirwano hagati ya FARDC na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, aho uwo mutwe ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye ndetse bivugwa ko uri mu bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Iyi ntambara yongeye gukomera ku wa 20 Ukwakira 2022, ubwo Ingabo za RDC zashakaga kwigarurira uduce twafashwe na M23, bituma abarwanyi b’uyu mutwe bayongeramo imbaraga.

Kuri ubu bivugwa ko FARDC yifatanyije n’abarimo abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye gukoresha intwaro zikomeye mu guhangana na M23 by’umwihariko mu duce twegereye u Rwanda.

 

Eric TUYISHIME


IZINDI NKURU

Leave a Comment