Abanyarwanda batitonze Covid-19 yagarukana ubukana-Prof Mutesa


Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na MIC ku bufatanye na Union Européenne, cyahuje abanyamakuru banyuranye hamwe n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi Proffesseur Mutesa Léon,  yibukije ko Covid-19 ari icyorezo cyo kwitonderwa nta muntu ukwiriye kugikerensa.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri Covid-19
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo hagati Prof Mutesa Léon, ibumoso bwe Samgodin Nshimiyimana umuyobozi wa MIC, iburyo ni Gatare Jean Lambert umunyamakuru

Muri icyo kiganiro Prof Mutesa yabajijwe ibibazo binyuranye bijyanye n’iki cyorezo cyibasiye isi n’u Rwanda rudasigaye, atangaza ko Covid-19 ari icyorezo gifite amayobera ko ariyo mpamvu nta muturarwanda ugomba kwirara ngo cyaragabanutse kuko gishobora kugarukana ingufu n’ubukana budasanzwe kikaba cyakwivugana abatari bake.

Ati “Covid-19 ni icyorezo cyuzuye amayobera, umuntu umwe yanduza abantu bane icyarimwe, ikindi ingamba zo kucyirinda zigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga kuko habayeho kwirara gishobora kugaruka mu yindi sura, kikibasira benshi ari nako kibica kandi u Rwanda rwari rwabashije guhangana nacyo ntirutakaze abantu benshi nk’uko byagenze hirya no hino ku isi”.

Ku bijyanye n’urukingo uyu mushakashatsi yatangaje ko bigoye kwemeza urukingo rwa Coronavirus kuko kugeza ubu byagaragaye ko nta bwirinzi rwatanga burenze amezi 9.

Yanashimangiye ko kugeza ubu byagaragaye ko Covid-19 itibasira abana bato ko hazakorwa ubushakashatsi bwimbitse hakamenyekana impamvu ngo kuko no mu bihugu yishemo abantu benshi nta mubare w’abana bato cyivuganye wagaragajwe.

Prof Mutesa akaba asaba abaturarwanda kwitwararika ku mabwiriza ashyirwaho yo kwirinda Covid-19, hambarwa agapfukamunwa neza ndetse hakabaho gukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune cyangwa hakifashishwa n’imiti yabugenewe ” Hand sanitiser” ndetse n’izindi ngamba zikubahirizwa.

Twabibutsa ko kugeza ubu mu Rwanda Ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa  guhera muri Werurwe umurwayi wa mbere wa Covid-19 yatahurwaga mu Rwanda ari 579,653 muri byo abarwayi bamaze kuyigaragaraho ni 5,319, abamaze gukira bagera ku 4,974 mu gihe abakirwaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga ari 304 naho abo imaze guhitana ni 41.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment