Abanyagihugu ba Santrafrika basabwe kwigira kuri Polisi y’u Rwanda


Abatuye Intara ya Mbomou muri Santrafrika basabwe gufata amasomo kuri Polisi y’u Rwanda mu bikorwa birimo umuganda rusange n’ibindi bikomeje guteza imbere imibereho y’abaturage.

Babisabwe na Madamu Benguerre Pierrette, uyobora iyo Ntara ubwo bari mu muganda rusange wabaye tariki 2 Werurwe 2024. Ni umuganda Abapolisi b’u Rwanda bagize Itsinda rya RWAFPU-32 riri mu butumwa bwa MINUSCA bakoranye n’abaturage bo mu mujyi wa Bangassou mu Ntara ya Mbomou.

Uyu muganda witabiriwe kandi n’abayobozi ku rwego rw’Intara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bwo kugarura amahoro, abo mu ngabo za Centrafrique (FACA) n’abandi.

Hakozwe ibikorwa by’isuku, hakurwa imyanda mu muhanda, gutema ibihuru bikikije imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Bangassou no gusukura isoko rya Tokoyo riherereye muri uwo mujyi.

Madamu Benguerre yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku bufatanye bagirana n’abaturage mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo, asaba abaturage kubifatiraho urugero bakabigira umuco.

Yavuze ko Umuganda rusange ari igikorwa cyiza kigaragaza ubufatanye kandi gifasha mu iterambere biturutse mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo abaturage bahura nabyo.

Ati “Mukwiye kugifatiraho urugero ntikirangirire aha, tunashimira abapolisi b’u Rwanda ku bufatanye bagirana n’abaturage mu bikorwa nk’ibi, batirengagije n’inshingano zitoroshye bafite zo kubacungira umutekano.”

Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, uyobora itsinda RWAFPU 3-2 yashimiye abaturage ku bufatanye babagaragariza mu bikorwa byo kubacungira umutekano.

Yababwiye ko kunga ubumwe, gukunda igihugu no gufatanyiriza hamwe kucyubaka ari inzira ihamye yo kugera ku mutekano urambye.

Polisi y’u Rwanda yashishikarije abatuye Intara ya Mbomou gukomeza kugirana ubufatanye mu bikorwa by’isuku, isukura no kurengera ibidukikije.

Kuva mu mwaka wa 2014 u Rwanda rutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro muri Santrafrika, aho kuri ubu rufite Abapolisi bagera kuri 700, bakorera mu matsinda ane muri icyo gihugu.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment