Abana bakina umukino wa Kung Fu chu bemeza ko ubungura byinshi


 

Mu Karere ka Kayonza hari ikipe ikina umukino wa Kung fuu chu ishimwa n’abaturage ndetse ikaba imaze no kuzana imidari itandukanye haba ku rwego rw’igihugu n’urwego mpuzamahanga, abana bakina uyu mukino bemeza ko wabatoje kugira ikinyabupfura.

Iyi cluba ifite abakinnyi bafite hagati y’imyaka 4 n’imyaka 24, bamwe mu bakina uyu mukino wa Kung Fuu chu bemeza ko ari umukino mwiza kandi ko bazakomeza guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda, Rukundo Pacifique afite imyaka 13 ni umwe mu bakinnyi b’abana biga Kungu Fuu, yagize ati “hashize umwaka umwe ntangiye gukina uyu mukino, wampaye kwihesha agaciro muri bagenzi banjye akenshi tubikuye ku midari twabonye, twarushije andi ma club yose, uyu mukino wamfashije kugira ikinyabupfura(discipline) nta bantu niyenzaho kuko batubwira ko iyo uzi ibintu byinshi utagomba kwiyemera ku bantu, nunyiyenjeho ndamurega, nta muntu nshobora kurwana nawe keretse byabaye mu gihe nitabara nabwo nabikora nk’uwitabara gusa ntabwo byaba ari ukwenderanya.

Bamwe mu bana bakina umukino wa Kung Fu Chu bo mu karere ka Kayonza (1)

Hari undi mwana umaze imyaka 2 akina umukino wa Kung Fuu chu yemeza ko gutwara imidari byatumye ababyeyi babao barushaho gukunda uyu mukino, Manzi Cyubahiro Steven yagize ati “nagiye mu marushanwa bingendekera neza nzana umudari, ubu ndi mu murongo w’abakinnyi bafite imidari, ababyeyi banjye babyakiriye neza baranshimira bansaba gukomeza nkakora cyane, no mu ishuri nkiga neza nkatsinda kandi nabyo ndabikora, abantu benshi batuzi usanga batwubahira ko twitwaye neza tukazana imidari, uyu mukino uradufasha cyane kuko udutoza kugira ikinyabupfura no kubaha bagenzi bacu”.

Umwana wemeza ko uyu mukino yawungukiyemo byinshi

Umuyobozi w’iyi Club Sibomana Abdallah avuga ko ubu ari inshuro ya kabiri bazanye imidari mu mukino wa Kung fu chu yagize ati “dufite abanyeshuri 50 bose barakina ni ukuvuga ngo uyu mukino warabafashije cyane mu kongera ikinyabupfura mu bintu bakora kandi ubongerera ubumenyi mubyo bakora, mu mwaka wa 2017 twagiye ku rwego rw’igihugu twamanukanye umwanya wa 2 tuzana imidarri 4, ejo bundi twitabiriye never Again hari ibihugu bine by’amahanga n’u Rwanda rwa gatanu, twabaye abambere tumanukana imidari 11”.

Ababyeyi bakangurirwa gukundisha abana babo imikino bakiri bato nk’uko muri iyi club ya Kayonza hagaragaramo abana b’imyaka 4 ndetse ngo aba biraborohera cyane kubifata nk’uko byemezwa na Sibomana.

HAKIZIMANA YUSSUF


IZINDI NKURU

Leave a Comment