Abakinnyi ba Rayon Sports bavuye ku izima


Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019 abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga cya Nzove banga kukinjiramo ngo bakore imyitozo inzira bahisemo yo kugira ngo bishyurwe imishahara y’amezi abiri. Nyuma yo kwanga gukora imyitozo, aba bakinnyi basubijwe mu modoka bajyanwa kuri Hotel Matina aho Me Muhirwa Fred visi perezida wa Rayon Sports akorera akazi ke ka buri munsi.

Bahakoreye inama ndende yatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) isozwa ahashyira saa moya n’iminota 15 (19h15’) bijyana na gahunda yo guhemba abakinnyi imishara ya Mata na Gicurasi 2019 bishyuzaga ikipe.

Bimwe mu byavugiwe muri iyi nama ni uko abakinnyi bavugaga ko basanze batakomeza kwitangira ikipe mu gihe nabo ubwabo batabwizanya ukuri kuko ngo harimo abakinnyi bamwe bari barahembwe mu ibanga ndetse bakanabona uduhimbazamusyi tw’imikino batsinze mu gihe abandi nta mafaranga bahawe.

Nyuma yo guhembwa amafaranga y’ukwezi kumwe muri abiri bishyuzaga arimo Mata na Gicurasi itarasozwa ariko nka Rayon Sports bakaba bahembwa buri tariki 20 z’ukwezi, abakinnyi n’abayobozi bumvikanye ko bagiye kwitanga bagategura imikino ibiri isigaye kugira ngo bayitsinde batware igikombe cya shampiyona.

Nyuma yo guhembwa ukwezi kumwe muri abiri bari babarimo,abakinnyi ba Rayon Sports bemereye abayobozi ko gahunda zigiye gukomeza

Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 66 mu gihe APR FC bahora bahanganye iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62 mu mikino 28 bose bamaze gukina. Rayon Sports izakina na Kirehe FC tariki 24 Gicurasi 2019 i Nyakarambi mbere yo kwakira FC Marines tariki ya 1 Kamena 2019 kuri sitade ya Kigali hanasozwa shampiyona 2018-2019.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment