Abahiritse ku butegetsi Alpha Condé bakomeje gufatirwa ibihano


Kuwa gatatu tariki 15 Nzeli 2021, Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ‘ECOWAS’ wafatiye ibihano abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wayoboraga Guinea, unabategeka gutegura amatora bitarenze amezi atandatu kandi ntihazagire n’umwe muri bo wiyamamariza umwanya uwo ari wo wose.

ECOWAS  yateraniye i Accra muri Ghana, yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea.
Mu bihano byafatiwe abo basirikare bayobowe na Col. Mamady Doumbouya, harimo kubabuza gukorera ingendo mu bihugu bigize ECOWAS no gufatira imitungo yabo.

Ibyo bihano byitezweho gushyira igitutu kuri abo basirikare kugira ngo bongere bashyireho ubutegetsi bugendeye ku Itegeko Nshinga.

Uretse ibyo bihano, uwo muryango wategetse abo basirikare gutegura amatora bitarenze amezi atandatu.

ECOWAS yasabye ko Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, yawufasha gushyira mu bikorwa ibi bihano cyane cyane ibijyanye no kubuza abo basirikare gukorera ingendo mu bindi bihugu, no gufatira imitungo yabo.

Mu bindi ECOWAS yasabye abo basirikare harimo kurekura Alpha Condé nta mananiza.

Mu Ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri ni bwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu Ngabo za Guinée Conakry bayobowe na Col Mamady Doumbouya, bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé bamushinja ruswa.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment