Abageze mu zabukuru ku munsi mpuzamahanga wabagenewe berekanye amarangamutima akomeye


Mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ku cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019 hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wagenewe abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu, abasaza n’abakecuru bavuga imyato Perezida wa Repubulika wabashyiriyeho gahunda zigamije kubaherekeza neza mu zabukuru.

Uyu munsi wizihijwe mu Turere twose tw’igihugu wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umurimo unoze kuri bose, inzira y’amasaziro meza”. U Rwanda rukaba rwawizihizaga ku nshuro ya 19, mu gihe rufite abageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 65 bakabakaba ibihumbi 500.

Abageze mu zabukuru bafashe ijambo muri uyu muhango, indirimbo n’imikino byatambutse, bose bashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera gahunda zirimo izo bita Saza Neza, Girinka, n’izindi ngo zagobotse abasaza n’abakecuru bari babayeho nabi.

Umusaza Ruronona Damascene wavuze mu izina ry’abageze mu zabukuru muri aka karere yagize ati “Imibereho y’abageze mu zabukuru yatumye hashyirwaho uyu munsi yari mibi, bari babayeho mu bwigunge, mu bukene bunyuranye butera gusabiriza, yaratereranywe n’imiryango, byose bikurikirwa no gupfa imburagihe n’icyandarara.”

Yongeyeho ati “Mu Rwanda bimwe mu bisubizo dushimira Leta yacu ni nko gushyiraho VUP, gushyiraho inkunga y’ingoboka n’inkongoro y’amata, kongeza Pansiyo haherewe ku bahembwa make n’ibindi.”

Gusa, Ruronona yongeyeho ko basaba Leta kwemera ko Pansiyo yajya izamuka bijyanye n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko kugira ngo babashe kugira imibereho ibahesha agaciro.

Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madame Ingabire Assumpta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko igihugu kizihiza umunsi nk’uyu mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru kugira ngo habeho kwishimira ibyo bakoreye igihugu, ko babyaye bakarera, n’ibindi.

Abasaba ko n’ubwo batagifite imbaraga zo gukora imirimo imwe n’imwe bashobora gukomeza gufasha igihugu bataramira abato bakabatoza umuco n’ururimi.

Madame Ingabire yavuze ko n’ubwo gahunda nka Saza Neza itabasha kugera kuri bose kubera ubushobozi bw’igihugu, Leta izakomeza kubasindagiza.

Ati “Dukora uko dushoboye ngo abakeneye ubufasha cyane kurusha abandi babubone kandi tuzakomeza kubikora kugira ngo abageze mu zabukuru bagire amasaziro meza abahesha agaciro.”

Yongeraho ati “Gusa, Abanyarwanda dukwiye gusubira ku isoko tugakomeza umuco w’abatuboneye izuba wo kwita ku bageze mu zabukuru. Hari abageze mu zabukuru usanga basaba kujya muri gahunda ya Saza Neza kandi bafite abana bareze, bafite abaturanyi bafashije cyangwa bakoreye, ibyo ntabwo aribyo, kera umuntu yarasazaga agasazira mu muryango bakamwitaho. Gusindagiza abageze mu zabukuru turifuza ko bigaruka kuko ni wo muco w’Abanyarwanda.”

Madame Ingabire kandi yashishikarije abaturage kugana gahunda ya “Ejo Heza” bakizigamira kugira ngo amasaziro yabo azabe meza kurushaho.

Muri uyu muhango habayemo no kuremera abageze mu zabukuru batishoboye, aho 6 borojwe inka, 86 borozwa amatungo magufi, naho abandi 26 bahabwa Matela.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment