Abafana ba Rayon Sports barizezwa intsinzi


Ikipe ya Rayon Sports yahagutse i Kigali itarikumwe n’abakinnyi bayo bashya iheruka kugura harimo Donkor Prosper ukina hagati mu kibuga akaba akomoka muri Ghana na rutahizamu Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Côte d’Ivoire bari bamaze iminsi mike babonye ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino, ariko umutoza mukuru wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves avuga ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko yizeye abakinnyi be, uyu mutoza yashimangiye ko intego ari ugukura amanota 3 kuri Gormahia mu mukino wo kwishyura mu mikino y’amatsinda ya  « Total CAF Confedararion Cup » uba mu kanya kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018 saa kumi n’ebyiri zo mu Rwanda bikaba ari saa moya mu gihugu cya Kenya, kuri Moi International Sports Center Kasarani i Nairobi.

umutoza wa Rayon spotrs arizeza abafana bayo intsinzi

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves yashimangiye ibi agira ati “Twateguye neza ikipe ibijyanye n’uyu mfite n’ikizere intego yacuni ugutsinda, kuko gutsinda imikino ibiri byaduha gukatisha itike yerekeza mu cyiciro gikurikiraho ni umukino ukomeye koko, ariko abakinnyi banjye berekana ko biteguye kandi n’ubundi barabikoze ku mukino wa USM Alger. ”

Abakinnyi ba Rayon Sports bageze muri Kenya

Urutonde rw’abakinnyi 15 bazakina na Gor Mahia

  1. Bashunga Abouba
  2. Mutsinzi Ange
  3. Nyandwi Saddam
  4. Rutanga Eric
  5. Rwatubyaye Abdul
  6. Manzi Thierry
  7. Mugabo Gabriel
  8. Mugisha François Master
  9. Niyonzima Olivier Sefu
  10. Manishimwe Djabel
  11. Muhire Kevin
  12. Yassin Mugume
  13. Nova Bayama
  14. Mugisha Gilbert
  15. Bimenyimana

Twabibutsa ko umukino wa mbere wabereye i Kigali, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, Rayons Sport yatsindiwe icyo gitego na Rutanga Eric, Gormahia yo yatsindiwe na Kagere Meddie utakirangwa muri Gor Mahia.

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment