Abadepite batabarije abaturarwanda ku izamuka ry’ibiciro rya hato na hato


Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye Banki Nkuru y’u Rwanda kugira icyo ikora ku izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye bikenerwa na benshi ariko Guverineri John Rwangombwa avuga ko nta kibazo gihari.

Abadepite bagaragaje ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021. Bagaragaje ko mu byahenze harimo ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.

Senateri Mugisha Alexis yavuze ko mu nshingano z’ibanze za Banki Nkuru y’Igihugu harimo kubungabunga ubusugire bw’ibiciro ku masoko ariko kuri ubu bikaba bihindagurika cyane.

Ati “Nyuma y’ukwezi kumwe usubira ku isoko ugasanga ibiciro byahindaguritse by’umwihariko iby’ibiribwa bikoreshwa kenshi, iby’ubwubatsi bikenerwa na benshi birazamuka cyane ku buryo biteye impungenge.”

Yakomeje agira ati “Hari icyaba kiri gukorwa kugira ngo ibiciro bisubire ku murongo ku buryo mu gihe runaka byagaragara ko hari impinduka zizaba zabaye mu bukungu bw’igihugu?”

Senateri Mupenzi George na we yavuze ko muri politiki y’ifaranga harimo gukumira ihindagurika rikabije ry’ibiciro ku isoko no gushyigikira ubudahungabana bw’ubukungu nyamara muri raporo ya BNR bigaragara ko ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro ugereranyije n’ama-pound, amadolari, ama-euro ndetse n’amafaranga y’ibihugu byo mu Karere.

Yasabye ko hasobanurwa uko uko guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bihuzwa n’izamuka ry’ibiciro rya hato na hato.

Raporo ngarukakwezi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ya Ukwakira 2021, igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa byamanutseho 7,5% ugereranyije n’umwaka ushize byiyongeraho 0,5% ugereranyije n’ukwezi gushize.

Ibiciro by’ingufu byazamutseho 1,8% ku mwaka ndetse na 0,8% ku kwezi.

Mu biribwa ibivugwaho kuzamura igiciro birimo amavuta yo guteka aho litiro igeze ku bihumbi 2500 Frw, isukari igeze ku 1200 Frw, inyama n’ibindi.

Mu bindi isabune yaguraga 400Frw umwaka ushize ubu igiciro cyayo cyikubye hafi inshuro ebyiri.

Icupa rya gaz ry’ibilo bitandatu ryaguraga 6000Frw riragura 8500Frw; iry’ibiro 12 rikagura 16500 Frw; ibiro 15 biri kuri 20500Frw mu gihe ibiro 20 bigura 27500Frw.

Depite Bizimana Minani yagaragaje impungenge ku izamuka ry’ubukungu mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye muri iki gihe byikubye hari 50%.

Ati “Ubundi iyo ibiciro bizamuka, ubukungu buragabanuka kandi Guverineri wa Banki Nkuru yatubwiye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 4,4% uyu mwaka kandi guhera mu uyu mwaka ibiciro byakomeje gutumbagira. Atubwire icyizere yaha Abanyarwanda ko ibyo biciro bizamanuka n’uko ubukungu buzazamuka ku kigero gishimishije.”

Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko hakwiye kujyaho banki igamije kuzamura imibereho y’abaturage babangamirwa n’uko ibiciro byazamutse cyangwa byamanutse.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko bishoboka kuba abantu babona ibiciro byarazamutse cyangwa byamanutse ariko nta kintu kidasanzwe cyabaye.

Ati “Murimo muravuga ngo ibiciro byarahindaguritse bikabije ariko izamuka ry’ibiciro riri hasi cyane. Mu mezi nk’ane ashize ryari munsi ya zeru. Hari uwavuze ngo uyu mwaka ibiciro biratumbagira, ntabwo ari byo, uyu mwaka impuzandengo izaba ari 0,7%, iri munsi ya kabiri.

Rwangombwa yakomeje avuga ko impamvu ari uko u Rwanda rwagize umusaruro mwiza mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri by’uyu mwaka byatumye ibiciro by’ibiribwa bigabanuka ugereranyije n’umwaka wa 2020. Ikindi ngo ni uko leta yagize amafaranga yigomwa kugira ngo ibiciro by’ingendo bitazamuka.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment