Impamvu yatanze zatumye arekurwa by’agateganyo


 

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko burega Gen Kayihura ibyaha birimo kunanirwa kurinda intwaro, gutanga imbunda binyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu gushimuta abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu. General Kale Kayihura akaba yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko rwa Gisirikare i Makindye nyuma yo kurugaragariza impamvu 11 zatuma yemererwa kuburana ari hanze.

Gen Kale Kayihura yarekuwe by’agateganyo

Nk’uko Chimpreports yabitangaje, kuri uyu wa Kabiri urukiko rwafashe umwanzuro wo kumurekura by’agateganyo, atanze ingwate ya miliyon 10 z’amashilingi na miliyoni eshanu zatanzwe n’abishingizi barimo Maj Gen Sam Kavuma, Maj Gen James Mugira na Depite Rose Tumusiime.

Umunyamategeko wa Gen Kayihura yabanje kuvuga ko igisirikare cyarenze ku Itegeko Nshinga n’amategeko Uganda igenderaho, kuko uwo yunganira yari amaze iminsi 72 ihwanye n’amasaha 1728 ataragezwa imbere y’urukiko, mu gihe uwafashwe atagomba kurenza amasaha 48 ataragezwa imbere y’urukiko.

Umunyamategeko wa Gen Kayihura yagaragaje ko afite ikibazo cy’ubuzima budahagaze neza ku buryo aba akeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, ndetse akaba afite urugo i Muyenga muri Kampala adashobora gusiga ngo atoroke.

Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, Gen Andrew Gutti yavuze ko nubwo ibyaha Kayihura akekwaho bikomeye ndetse bishobora guhanishwa igihano cy’urupfu, rudashobora kwirengagiza ingingo zatanzwe wongeyeho kuba ari ubwa mbere agejejwe imbere y’urukiko.

Urukiko rwategetse Gen Kayihura kutarenga umujyi wa Kampala n’akarere ka Wakiso kandi ko atemerewe kuva mu gihugu adahawe uruhushya n’urwo rukiko, yanategetswe kujya yitaba urukiko buri wa mbere w’ukwezi n’ikindi gihe abitegetswe n’urukiko.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment