Rwanda: Shampiyona y’umupira w’amaguru yasubitswe


Hashingiwe ku miterere y’Icyorezo cya Covid-19 kiri kurushaho gukwirakwira, Shampiyona y’Umupira w’Amaguru n’andi marushanwa ategurwa n’ingaga za siporo byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo yari yatangiye ku wa 30 Ukwakira, ihagaritswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports yari iyoboye n’amanota 24, irusha inota rimwe APR FC ifite Ibirarane bibiri.

Muri Volleyball, hari hamaze gukinwa ibyiciro bibiri by’irushanwa ryateguwe na Forzzabet, ibindi bitatu byari kuzakinwa muri Mutarama 2022.

Ibikorwa by’imikino byahagaritswe mu gihe hari amakipe menshi yavugwagamo ubwandu bwa Covid-19 arimo Kiyovu Sports, APR FC, AS Kigali, Rayon Sports, Gasogi United, Police FC, REG VC n’andi.

Mu yandi mabwiriza yashyizweho na Minisiteri ya Siporo, harimo ko ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. lmyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo byasubitswe.

Amakipe y’lgihugu n’andi makipe asanzwe ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo. lyi myitozo igomba kubera mu muhezo.

Ni mu gihe Abakinnyi 26 bahamagawe mu Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti na Guinée bazitabira umwiherero ku wa Gatanu aho bazapimwa Covid-19 mbere yo kwitegura imikino yombi izaba tariki ya 3 n’iya 6 Mutarama 2022 kuri Stade Amahoro.

Usibye ibyahagaritswe, hari ibikorwa byemewe bigomba gukomeza nko kuba abagize ikipe bose bagomba kuba barakingiwe COVlD-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.

Amabwiriza avuga ko nta muntu wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino, n’ababahagarariye.

Aho imyitozo n’amarushanwa bibera hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda y’abatarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato, ntibyemewe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.

Minisiteri ya Siporo irashishikariza abakinnyi, abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo hose ko bagomba kwikingiza byuzuye kugira ngo bakomeze kwirinda icyorezo cya COVID-19.

 

Source:igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.