Musanze: Abaturage barinubira kudakemurirwa ibibazo n’inzego z’ibanze


Abaturage bo mu karere ka Musanze bagaragaje ko babangamiwe no kudakemurirwa ibibazo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, batabanje kubaha amafaranga.

Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuze ko hari ubwo baba bafitanye ibibazo na bagenzi babo ariko yaba ari umuntu udafite ubushobozi uwo baburana abumurusha akamutsinda arengana kuko we yatanze amafaranga ku bayobozi.

Urugero ni urwa Mpakaniye Thomas wo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze. Uyu musaza avuga ko yakorewe urugomo n’abantu bamusanze mu nzira bakamukubita ndetse bakajya gukubita na nyina.

Ikibazo cye umuyobozi w’umudugudu yaragikurikiranye ndetse amukorera raporo ariko akomeza kumurerega ntiyayimuha ngo ajye gutanga ikirego ngo abamuhohoteye bakurikiranwe.

Uru rugero n’izindi zigenda ziba ku baturage nko kurangirizwa imanza ariko ntibemerwe nk’abatsinze, ni zo bamwe mu baganiriye na Radio1 bayibwiye ko ziterwa no kuba nta mafaranga baba bahaye ubuyobozi.

Umwe yagize ati “Nudakora mu mufuka ntibayigukorera ariko nukoramo baragukorera ibyo ushaka byose ahubwo bshyiremo ya nzirakarengane.”

Undi yunzemo ati “Biterwa n’uko uri kuko ushobora kuba uri rubanda rugufi, umuyobozi runaka ari ngombwa kugira ngo agire icyo abona, yakibura akirengagiza ikibazo cyawe ahubwo agakurikira icya wa wundi ufite ubushobozi.’’

Abaturage bagiriwe inama yo kwitabaza izindi nzego mu gihe babonye hari abayobozi bashaka kubarenganya.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yagiriye abaturage inama yo kuyoboka izindi nzego mu gihe bahuye n’ibibazo.

Yagize ati “Iyo hajemo gukunda umuntu ukora ibishoboka byose kugira ngo umurenganure, iyo wateshutse kuri iyo nshingano ntabwo uba ukora icyo ugomba gukora. Ni yo mpamvu niba ku rwego runaka bitagenze neza inzego zacu zubatse neza mu gihugu cyacu ku buryo umuturage atabura uwo yiyambaza ku ruhande utari wawundi wanze kumuha serivisi.”

Inzego zibanze zashyizweho muri gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi, ibisaba ko aba bayobozi bagomba guha serivisi nziza abaturage kuko ni bo bashyiriweho.

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.