Gasabo: Ari mu kaga gakomeye nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga


Nyuma y’ imyaka itanu atotezwa ndetse agatabwa n’umugabo azira kwanga kujugunya umwana we wagaragaweho ubumuga bukomatanyije nyuma y’amezi umunani avutse, kuri ubu Niyindora Jani abayeho mu buzima buhangayikishije ndetse bunagoranye, aho anemeza ko yabuze ubufasha kugeza ku bwemerewe abafite ubumuga.

Niyindora Jani umubyeyi w’imyaka 26, utuye mu mudugudu w’Akagarama, akagali ka Gasanze, umurenge waNduba, mu  karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kubyara umwana bagategereza ko azicara bagaheba, nyuma bagatahura ko afite ubumuga bukomatanyije, bigatuma umugabo we afata icyemezo cyigayitse cyo kujugunya icyo kibondo cyari cyigaragayeho ubumuga.

Ati “ Nagize ibibazo bikomeye cyane nyuma yo guhatirwa no gutotezwa n’umugabo wanjye ansaba ko twakwitwikira ijoro, tukajyenda tukajugunya umwana, we yitaga ‘ikintazi’. Nyuma yo kubyanga yarankubise bikomeye nkizwa n’abaturanyi, birangira antaye kugeza ubu ntacyo amfasha ariko ikimbabaza kurushaho ni uko n’ubufasha bugenerwa abafite ubumuga umurenge wabunyimye, kandi n’undi mugabo nari nishumbushije byarangiye nawe antaye avuga ko uyu mwana wajye wamugaye amutera ubwoba ndetse akaba anatinya ko yafungwa aramutse apfuye, bakavuga ko ari we wamwishe”.

Abaturanyi bati “Wagirango kuba yarabyaye umwana ufite ubumuga ni icyaha”

Abaturanyi ba Niyindora banyuranye batangaje ko kuva yabyara umwana ufite ubumuga yabaye nk’ukoze icyaha, aho yahozwaga ku nkeke n’umugabo, amuziza ko yabyaye umwana ufite ubumuga kugeza aho bamumukijije yenda kumwica yamuteye icyuma ku kaboko amuziza ko  yanze gufatanya nawe umugambi mubisha wo kujugunya umwana, ibi bikaba byaramukurikiranye kugeza ubu akaba abayeho nabi n’abana be.

Uwitwa Nyirarukundo Domina yagize ati “ Uyu mubyeyi abayeho mu buzima bugoranye, afite utwana dutatu harimo agafite ubumuga gahora karwaye ariko ntikavuzwe kubw’ubukene bwa nyina utabasha no kugura mitiweri, ariko icyadutunguye ni ukuntu yashyizwe mu cyiciro cya 2 kandi atishoboye ndetse akaba animwa ubufasha n’ubuyobozi bwagenewe abafite ubumuga”.

Ubuyobozi buti “iki kibazo ni ubwa mbere tucyumvise”

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nduba Urayeneza Joselyne yemeza ko iki kibazo cy’umubyeyi Niyindora atari akizi ariko agiye gukora ibishoboka bijyanye n’ubushobozi bw’umurenge agafashwa n’umwana we ufite ubumuga.

Mu Rwanda umwana ufite ubumuga afite uburenganzira bwo kwiga, kugira ubuzima bwiza, gukurana icyizere cyo kubaho ndetse ntasigare mu iterambere ry’igihugu

Kugeza ubu imibare yerekana ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bari ibihumbi magana ane na mirongo ine na batanu n’abantu magana abiri na mirongo itanu na batandatu  (445, 256).

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.