Afurika ifite byinshi byagira umumaro-Perezida Kagame


Kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Ukuboza 2020 mu nama ya gatanu yahuje abayobozi bakomeye ku ruhande rwa Afurika n’u Burayi hifashishijwe ikoranabuhanga, biga ku bufatanye bw’imigabane yombi bugamije iterambere, Perezida Kagame yatangaje ko Afurika ifite byinshi byagirira umumaro ubufatanye bw’imigabane yombi, haba mu kubyaza umusaruro umutungo ifite cyangwa abaturage bayituye.

Nyuma yo kubitangaza Perezida Kagame yanavuze ko hari uburyo Afurika yakunze gufatwa n’abanyaburayi kutari ko, bikagaragarira mu bufatanye n’umubano imigabane yombi yagiye igirana.

Ati “Turashaka kugeza uyu mubano ku rundi rwego mu bijyanye n’imyumvire imwe ku miyoborere. Imyitwarire nk’iy’umugenzuzi ikwiriye gusigara ari amateka. Ingero z’imigenzereze myiza n’imibi ntaho zitaba. Dukwiriye kwirinda kugwa mu mutego wo gufata Afurika nk’iri hasi no kwerekana ko yose ari kimwe. Ntabwo ubufatanye mu bwuhabane bushoboka kandi hari iyo myumvire itavugwa, ko uruhande rumwe nta gaciro rufite cyangwa se rufite agaciro ko hasi mu gihe urundi ruhande rwifata nka miseke igoroye”.

Perezida Kagame yashimangiye ko kubaha Afurika bitavuze kwihanganira imigenzereze mibi ya bamwe mu bayiyobora, ahubwo ko ari ukubanza kumva neza no gusesengura amateka na Politiki by’abatuye uwo mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika n’u Burayi bibashe guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe, ubwubahane ari ngombwa.

Ati “Birasaba ibiganiro, ubwubahane n’umuhate bigamije ubufatanye buhamye Afurika n’u Burayi bikeneye ngo bihangane n’ibibazo byo mu kinyejana cya 21. Kuri Afurika, u Burayi ni umufatanyabikorwa mwiza kubera impamvu zitandukanye. Nizeye ko inama izaba umwaka utaha ari umwanya mwiza wo kwerekana ko twiteguye impinduka n’iterambere ku mpande zombi.”

Yagarutse kandi ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika azashyirwa mu bikorwa umwaka utaha. Yavuze ko ari amahirwe akomeye ku bucuruzi n’ishoramari ku mpande zombi.

Yavuze ko ayo masezerano akwiriye kuba inzira y’ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika nk’umugabane n’u Burayi, aho gukorwa mu buryo butatanye aho buri gihugu cyagendaga ukwacyo.

 

KAYITESI Ange     


IZINDI NKURU

Leave a Comment