Ubutumwa bwa Perezida Kagame k’Uturere nyuma y’ imihigo


Perezida wa repuburika Paul Kagame yasabye abayobozi b’uturere twabonye amanota meza mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gushyiraho umwete bagakora neza ibyo batabashije gukora byatumye batuzuza amanita 100%.

Perezida Kagame yatanze ubutumwa nyuma y’imihigo

Mu ijambo umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kugaragaza uburyo Uturere twesheje imihigo, yibukije ababonye imyanya ya mbere ko hari ibyo bakwiye kwitaho cyane cyane ibyatumye batuzuza amanota 100%, yagize ati “amanota yagiye atangwa iriya myanya yagiye itangwa ku Turere, ku bayozi  biriya biduha igipimo, ababanza ni ukuvugango begereye igipimo ku byashobokaga kugerwaho bari hafi kubigeraho, uwa mbere yabonye mirongo inani n’ibirenga ku 100, ni ukuvuga ngo hari habuze icumi n’ibindi, kugirango abyuzuze, ibi biratubwira ngo kuki ibi icumi n’ibindi byo kuki bitashobotse? Habaye iki? Biba biri ngombwa ngo abantu basubire inyuma basuzume akenshi biva mu mikorere n’imikoranire y’abantu ndetse nimba banumva icyo bakwiye kuba bakora, icyo bagikorera n’aho bagana”.

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku Turere twabaye utwanyuma, natwo atugenera impanuro, yagize ati “Abari hasi naje kureba nsanga biganje mu gice kimwe cy’igihugu. Ubwo bigomba kuba bifite icyo bivuze, ntabwo byabaye bityo gutyo gusa. Sinzi ibyo aribyo. Icya kabiri naje kubaza, baza kumbwira aho bitagenze neza, bafite ikibazo mu buyobozi. Abayobozi birirwa mu makimbirane, bakemura ibibazo hagati yabo kurusha gukemura iby’abo bayobora”.

Perezida Kagame yakomoje ku makimbirane atuma abayobozi badakora neza ndetse bikanagiraho ingaruka ku baturage, yagize ati “Amakimbirane, kutavugana, kutumvikana, kudakorana neza biragenda bikavamo iriya myanya n’amanota byagaragaje. Nta kuntu wabinyura iruhande. Ingaruka yabyo ni ibi twabonye hano, nta kuntu wabihisha, ushobora kubihisha igihe gito ariko iyo byageze mu kubiteranya no kubitumurikira biraboneka”.

Yakomeje agira ati “Gukorera abo ushinzwe, uba waravuze ngo nibo ugiye gukorera mu gihe uri umuyobozi, nabyo tujye kubisabira inkunga abaduha inkunga bicaranye natwe? Mwebwe abayobozi abaterankunga babahe no gukorana? Nabyo barabishinzwe? Babatunga ku byo mushoboye no ku byo mudashoboye? Ni ko mubyumva? Abanyafurika ubwo ni uko mwapfuye? Mwumva ko hari undi ushinzwe ubuzima bwanyu? Nta buzima mushaka se? ntabwo mufite, ntabwo mushaka? Kuki wumva ko watungwa n’undi muntu?

 

HAKIZIMANA YUSSUF


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.