Umubare w’abanduye Covid-19 mu Rwanda no ku isi


Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, habonetse abarwayi bashya 42 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 3,898 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abandi 12 bakize neza.

Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 635 mu 1,252 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Abarwayi bashya  barimo ababonetse muri Nyabihu17bari bafungiwe muri kasho, 16 babonetse muri Kigali barimo abatashye n’itsinda ryitabwaho by’umwihariko, batanu bo muri Rusizi na bane bo muri Nyamagabe, bose bakaba bashyizwe mu kato ndetse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 614 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 176,260 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batatu mu Rwanda.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse Akarere ka Rusizi gakomeje kuba kato mu gihe hagisuzumwa abantu ngo harebwe uko ubwandu buhagaze.

Imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu ine iracyari muri gahunda  ya Guma Mu Rugo (lock down) hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo cyahagaragaye. Uyu munsi imidugudu itatu yo mu Mujyi wa Kigali yadohorewe kuri Gahunda ya Guma Mu Rugo imazemo igihe kirenga ibyumweru bibiri.

Mu tundi turere, ingendo zihuza intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Ku bipimo byatangiye gufatwa abatuye mu Mujyi wa Kigali, hiyongeyeho ibifatwa abinjira muri Kigali baturutse mu bindi bice by’Igihugu.

Abaturarwanda barasabwagukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze ku 543,136 barimo 265,810 bakize n’abandi 12,474 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bangana na 12,544,455 barimo abakize 7,305,125 n’abapfuye 560,126.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment