Ihindagurika ry’ibiciro ritungwa agatoki mu kugwingiza abana


Ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyakoze ubushakashatsi ku buzima n’imibereho myiza mu mwaka wa  2015, gitangaza ko urugero rw’imirire rw’abana bato rugaragaza urwego rw’ubukungu rw’urugo, umuryango n’iterambere ry’igihugu ndetse ko imirire mibi ari ingaruka yo kutarya indyo yuzuye, bikabyara uruhurirane rw’indwara ari nabyo bitera igwingira ry’abana.

Kimwe mu bitera abana kugwingira  ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa rya hato na hato ritungwa agatoki 

Ni muri urwo rwego ikinyamakuru umuringanews.com cyashatse kumenya uruhare rw’ihindagurika ry’ibiciro ku igwingira ry’abana, hifashishijwe ibiciro by’ibiribwa binyuranye harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara, twahawe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare byafashwe mu mwaka wa 2016 na 2017, nyuma y’umwaka wa 2015 hakozwe ubushakashatsi ku buzima n’imibereho myiza, mu rwego rwo kumenya niba imiryango ifite abana bahuye n’imirire mibi yo soko yo kugwingira kw’abana ibiciro by’ibiribwa bigira uruhare mu gutera iki kibazo.

Ubuhamya bwa bamwe mu babyeyi bafite abana bagize ikibazo cyo kugwingira

Ikinyamakuru umuringanews.com, cyasuye Umurenge wa Nduba uherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge ukigaragaramo ubuhinzi n’ubworozi bunyuranye ndetse hakabamo n’ikindi gice cy’abantu barya ari uko bahashye, hagamijwe kumenya niba koko ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa bigira uruhare ku mirire mibi y’abana yo soko yo kugwingira.

Umuryango utuye mu Mudugudu wa Nyarubande, Akagali ka Gasanze, Umurenge wa Nduba, utarashatse ko amazina yabo atangazwa  kubw’ipfunwe baterwa no kuba mu bana batanu bafite batatu bararwaye bwaki ndetse barahuye n’ikibazo cy’igwingira, yatangaje ko umwana wa mbere yarwaje bwaki yafashwe mu mwaka wa 2016, biturutse ku kuba ubushobozi bwo kugura ibiribwa bwaragiye bugabanuka cyane, kuko ibiribwa byagiye bizamura ibiciro cyane, aho barwanaga no kurya batitaye ku ndyo yuzuye.

Umugabo ari nawe mukuru w’umuryango twahaye izina rya Paul, yagize ati “Nijye ukora njyenyine mu rugo, rero guhaha birangora cyane dore ko ibiciro by’ibiribwa bizamuka umunsi ku wundi, ubundi umugore wanjye namuhaga amafaranga 5000 byo guhaha akazana ibiribwa turya iminsi 3 kandi akaba ari indyo yuzuye, ariko kuba bisigaye bihenda ibyo guhaha imbuto, imboga, inyama n’ibindi byiza ntibigikorwa kuko usanga nk’umuceri twaguraga amafaranga 600 ugeze ku 1000, inyama ikiro cyaraguraga amafaranga 2000  ariko ubu ni 3000, yemwe ni indagara z’abakene ndetse n’ubunyobwa byose byarikubye, nkatwe rero tuba dukora uturaka duhemba make nta kuntu tutarwaza bwaki ari nayo ituma abana bacu bahura n’igwingira”.

Paul yanashimangiye ko aterwa ipfunwe no kuba yararwaje bwaki abana batatu, kuko iyo afashe abana be bahuye n’ikibazo cyo kurwara bwaki akabatemberana cyangwa iyo bari ku ishuri abona abo bangana babaruta kure nta mahuriro, bikamutera agahinda. Ariko kuri we azi neza ko byose byatewe n’ubushobozi buke butuma atabasha guhangana n’ibiciro by’ibiribwa biri ku isoko, kugira ngo abashe guha abana be indyo yuzuye.

Mukarutamu Dancilla utuye mu Mudugu w’Akagarama, Akagali ka Gasanze, Umurenge wa Nduba, umubyeyi w’abana batatu, we yatangaje ko atunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko atazi uko bigenda ngo arwaze bwaki.

yagize ati ” Umwana wanjye mukuru afite imyaka itandatu, umukurikiye afite imyaka ine, undi afite ibiri, ariko mpora ku kigo nderabuzima nigishwa gutegurira abana indyo yuzuye, nubwo mfite urutoki, mpinga ibishyimbo na soya, norora inka ndetse n’inkoko, najyaga mbigurisha abakire duturanye, njye nabona amafaranga nkigurira kawunga n’udushyimbo, ariko nagiriwe inama n’abajyanama b’ubuzima ko ngomba kutagurisha byose nkasiga ibituma abana banjye bakura neza, kuko nasobanukiwe ko bwaki ibatera kugwingira, kandi koko nibyo kuko umwana wanjye mukuru iyo ari kumwe n’abana b’abaturanyi bangana imyaka mba mbona bamuruta kure, kandi no mu bwenge uba ubona uwanjye ubwe buri hasi ugereranyije n’abo mu kigero cye”.

Mukarutamu yashimangiye ko ibiciro by’ibiribwa bizamuka umunsi ku wundi aribyo bitera ibishuko abahinzi n’aborozi kugurisha umusaruro wabo, bakurikiye amafaranga,  bajya kugura ibisimbura ibyo bagurishije bagasanga bihenze,  bigatuma Bahaha ibitubuka,  batitaye guhaha ibituma barya indyo yuzuye by’umwihariko abana.

uko ibiciro by’ibiribwa binyuranye byari bihagaze mu mwaka wa 2016 na 2017

Uko ibiciro by’ibiribwa bitera imbaraga byagiye bihindagurika
Ibiciro bya bimwe mu biribwa birinda indwara
Uko ibiciro by’ibiribwa byubaka umubiri byagiye bihindagurika mu mwaka wa 2016 na 2017

Mutetijabiro Lucie, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ushinzwe ibiciro,  nawe yatangaje ko ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa hari igihe byagira uruhare ku igwingira ry’abana.

Yagize ati “Ibiciro by’ibiribwa biri hejuru byatera abahinzi n’aborozi ibishuko byo kugurisha umusaruro wabo wose ntihagire ibyo basigira abana babo, ariko imyumvire ntiyakwirengagizwa kuko ariyo y’iyi myitwarire”.

Mutetijabiro yanatangaje ko bishoboka abatuye mu Mujyi nabo ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa byagira uruhare mu gutuma hari abana bahura n’ikibazo cyo kugwingira, ngo uretse ko atari cyane.

Icyo  gahunda y’igihugu y’ibigo mbonezamikurire mu Rwanda itangaza

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu y’ibigo mbonezamikurire mu Rwanda, Dr Anita Asiimwe yatangaje ko nk’imboga zirwanya cyane imirire mibi zidasaba ubutaka bunini bwo guhinga cyangwa ubushobozi buri hejuru bwo kubihaha.

Ati “Umubyeyi Afite itungo rigufi nk’inkoko zamuha amagi, inkwavu nazo ntizikenera ahantu hanini. Ashoboye kugura ibirayi kandi afite n’amagi mu rugo yamwunganira”.

Yanashimangiye ko konsa umwana igihe gikwiriye, amezi atandatu nta kindi avangiwemo, nabyo bigira uruhare mu kumurinda kugwingira, yemeza ko kugwingira k’umwana atari ubushobozi buke ahubwo ari imyumvire iri hasi y’ababyeyi.

Uko kugwingura guhagaze mu Rwanda

Abana bafite imirire mibi itera kuba bagufi ukurikije imyaka yabo “stunted” bivuga ko ari bagufi ugereranyije n’imyaka yabo, 38% bafite ikibazo cy’uburebure ukurikje imyaka yabo.

Abana bafite imirire mibi bananutse cyane ukurikije uburebure, “wasted” Abana 2% barananutse cyane ukurikije uburebure bwabo.

Abana bafite imirire mibi bagufi cyane ukurikije uburebure, “wasted” Abana 9% ni bagufi cyane ukurikije uburebure bwabo.

Dukurikije Intara, ubugwingire buke buri mu Mujyi wa Kigali aho buri kuri 23%, ubwinshi bukaba mu Ntara y’Iburengerazuba aho buri kuri 43%

Imibare dukesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda  yavuye mu bushakashatsi  bwakozwe  ku baturage n’imibereho yabo mu mwaka wa 2015, bwagaragaje ko mu Rwanda abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bagwingiye kubera imirire mibi ari 37,9%, muri bo abana b’abahungu ni 42,7% mu gihe abana b’abakobwa ari 32,9.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment