Birashoboka kwirinda indwara y’urukundo (indege)


Iyi ndwara izwi ku izina ry’indege iterwa no kuba umuntu aba yifitemo urukundo rwinshi  ariko umukunzi we akaba atamuri hafi muri icyo gihe cyangwa se hari umuntu akunda ariko we atakwiyumvamo.

Amakuru dukesha urubuga aufeminin, aratangaza ko hari ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko umuntu yarwaye indwara y’urukundo (indege).

Muri ibyo bimenyetso harimo Kubabara umutwe, kubabara mu nda, kudashaka kurya, kugira ibicurane kandi utari usazwe ubirwaye, kugira isesemi, kwigunga, kugira umunabi hamwe no kurira ku bantu b’igitsina gore.

Ibyafasha umuntu wagaragayeho ibimenyetso by’indwara y’indege

Kuganira n’inshuti ze ndetse no gutemberana na zo, nabyo birafasha kuko bituma uyirwaye adakomeza gutekereza ku uwo akunda yatumye arwara, bikamurinda no kwigunga.

Gukora imyitozo ngororamubiri, uri kumwe n’abandi bantu.

Kuryama akaruhuka bihagije, kandi akirinda guhindahura isaha aryamiraho. Urugero niba afashe gahunda yo kuryama saa tatu z’ijoro akaguma kuri iyo saha.

Kwirinda kunywa inzoga cyangwa itabi.

Kunywa amazi menshi, kugira ngo yirinde umwuma kuko umuntu urwaye indwara y’urukundo aba arimo gutekereza cyane, bityo umubiri ugakoresha imbaraga nyinshi

Kurya indyo yuzuye kandi akarira ku gihe, mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kunanuka cyangwa akarwara indwara zitandukanye ashobora guterwa no kutarya.

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment