Umubare w’abangavu bandura VIH/SIDA uteye inkeke –Dr Nsanzimana


Mu bushakashatsi bwamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019,  bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP),  bwagaragaje ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera Sida ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bari kuri 0.6%, Dr Nsanzimana akaba yaratangaje ko iki ari ikibazo giteye inkeke.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko igipimo cya Virus itera Sida kijya kungana na 1% ariko byagera mu myaka 20, abakobwa bagahita babikuba inshuro hafi enye, akaba abona biteye inkeke ndetse bikaba byarabateye kwibaza aho mu myaka 4 gusa bakuye buriya bwandu bwa VIH SIDA.

Dr Nsanzimana ati“ Bishoboka ko muri iyo myaka bishora mu bikorwa by’ubusambanyi cyangwa akaba ari ikigero bashukwamo n’abagabo bakayibanduza. Muri make birasaba ngo abareberera abo bana n’abafite imishinga ibitaho, ibarinda uburwayi bafate ingamba kuko izisanzwe ntacyo zakemuye”.

Abayobozi banyuranye harimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba uwa kabiri uturutse ibumoso, uwa gatatu ni Minisiti w’Intebe Dr Ngirente Edouard n’abandi banyacyubahiro bitabiriye igikorwa cyo gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi bushya kuri VIH/SIDA

Ubu bushakashatsi bwanerekanye ko abantu bakuru bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite Virusi itera Sida umubare wabo utagabanutse kuko ukiri ku gipimo cya 3%  ni ukuvuga abasaga ibihumbi 210 ukaba ukimazeho igihe kigera ku myaka 17, mu gihe abari hagati y’imyaka 15-49 bari ku gipimo cya 2.6%.

Bwanagaragaje ko abantu bakuru bari hagati y’imyaka 15-64 bandura Virus itera Sida ku mwaka bari ku gipimo cya 0.8%, muri iki kigero abagore bandura Virusi itera Sida ku mwaka mu Rwanda bari ku gipimo cya 3.7%, abagabo ni 2.2%, mu gihe abari hagati y’imyaka 10-14 bari ku gipimo cya 0.4%.

Mu bakuze bafite virusi itera Sida, 76% bigaragara ko igenda igabanuka mu maraso aho abagore bari ku kigero cya 79.1% naho abagabo kuri 70.5%. Ibi biterwa no kuba  igipimo cy’abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida igenda yiyongera.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije yatewe, imbogamizi zigihari mu gukumira Virusi itera Sida ku buryo inzego bireba zikeneye kongera imbaraga mu byo zikora n’ubufatanye hagati yazo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya Werurwe 2018 na Kanama 2019 ku bantu basaga ibihumbi 30,  bari mu kigero cy’imyaka 16 na 65 n’abarenga ibihumbi icyenda bari hagati y’imyaka 10-14, bukorwa mu ngo zirenga ibihumbi 11.

Bwanagaragaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida bwiganje mu Mujyi wa Kigali ku gipimo cya 4.3%, Intara y’Uburengerazuba iri kuri 3%, Uburasirazuba n’Amajyepfo biri kuri 2.9%  mu gihe Amajyaruguru ari kuri 2.2%. Bivuze ko mu Mijyi buri ku gipimo cya 4.8% naho mu byaro kuri 2.5%.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment