Amerika yahagurukiye Turikiya nyuma yo kwigamba gutera Syria


Mu cyumweru gishize nibwo Turikiya yatangije ibitero mu majyaruguru ya Syria, ishaka kwigiza hirya y’umupaka ingabo z’aba- Kourdes, cyane ko Turikiya ifata izo nyeshyamba nk’umutwe w’iterabwoba.

Turikiya ishaka kugenzura ako gace, ngo igatuzemo miliyoni zigera kuri ebyiri z’impunzi z’abanya-Syria zayihungiyemo, nyuma y’intambara imaze imyaka isaga umunani.

Nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence, Perezida Trump ngo yahamagaye mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan amusaha guhagarika imirwano. Pence yanavuze ko yiteguye kugirira uruzinduko muri ako gace mu gihe gito gishoboka.

Ibihano Amerika yafashe nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari, Steven Mnuchin ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, birimo ibyafatiwe Minisiteri y’Ingabo na Minisiteri y’Ingufu, hamwe na Minisitiri w’Ingabo, uw’Ingufu n’uw’Umutekano.

Harimo gufatira imitungo yabo muri Amerika no guhagarika igikorwa cyose cyo kohereza amafaranga cyifashisha serivisi z’imari za Amerika.

Mu butumwa Perezida Trump yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko agiye kongera kuzamurira imisoro ibyuma bituruka muri Turikiya igasubira kuri 50%, no guhita ahagarika ibiganiro ku masezerano y’ubucuruzi ya miliyari $100 na Turikiya.

Ingabo z’aba-kourdes zakunze gukorana cyane na Amerika mu rugamba kuri Islamic State muri Syria. Ibi bitero bibaye nyuma y’uko Amerika itangaje ko igiye kuvana ingabo zayo muri ako gace.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti “Ibikorwa bya Guverinoma ya Turikiya birashyira mu kaga abasivili b’inzirakarengane, bigateza umutekano muke mu karere ndetse bikadindiza n’urugamba rwo gutsinda ISIS [Islamic State],”

Hari ubwoba ko iyi ntambara ishobora gutuma Islamic State yongera kubyutsa umutwe, cyane ko ibihumbi by’abahoze ari abarwanyi bayo bafungiwe mu majyaruguru ya Syria.

Ku Cyumweru nibwo ingabo z’aba-Kourdes zatangaje ko zemeranyije na Guverinoma ya Syria mu kurwanya Turikiya.

Uretse mu kurwanya Islamic State, aba-kourdes banafashaga Amerika mu gukumira uruhare rwari rukomeje kuzamuka rw’u Burusiya na Iran muri ibyo bice.

UWIMPUHWE Egidia

IZINDI NKURU

Leave a Comment