Afurika y’Epfo: Kwivuguruza ku ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga


Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byavuze ko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo risobanura ko ‘Afurika y’Epfo atari igihugu cyo guhohotera abanyamahanga, buri muntu wese ufatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amategeko azahanwa.”

Nubwo inzego z’umutekano zivuga ko nta bikorwa byo kwibasira abanyamahanga byabaye, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa we aherutse kuvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma abantu bagaba ibitero ku nzu z’abanyamahanga cyangwa kwibasira ibikorwa byabo.

Yavuze ko “Nta mpamvu n’imwe yakumvikanisha ibikorwa byo kwigabiza ingo n’ibigo by’ubucuruzi by’abanyamahanga, nk’uko nta mpamvu iyo ariyo yose yasobanura urwango rwagirirwa abanyamahanga cyangwa ibindi ibyo ari byo byose byakwihanganira ikibi.”

“Ni kimwe n’uko nta mpamvu yakumvikanisha ibikorwa byo gusahura cyangwa kwangiza ibikorwa by’Abanyafurika y’Epfo. Ibihugu byo ku mugabane wacu byifatanyije natwe mu bihe bikomeye twanyuzemo byo kurwanya Apartheid, twakoranye nabo mu gusenya Apartheid no kurenga amacakubiri yateje.”

Muri iki gihugu habaye ibikorwa by’urugomo mu byumweru bibiri bishize byibasiye abanyamahanga 12 bamaze kwicwa naho abarenga 170 batawe muri yombi kubera kubigiramo uruhare.

Uru rugomo rwibasiye abanyamahanga rwatumye amaguriro yabo asahurwa, abashoferi b’abanyamahanga nabo bagabwaho ibitero.

Iri tangazo ryavuze ko inzego z’umutekano zahagurukiye gushyira mu buryo umutekano mu duce nka Johannesburg, Pretoria na Durban, rikaba ryemeza ko inzego z’iperereza zirimo gukora amanywa n’ijoro kugira ngo zikumire ahashobora kongera kuvuka ibi bibazo.”

Iki gihugu cyavuze ko kirimo kandi gukorana na za ambasade z’amahanga kugira ngo abashaka gusubira mu bihugu byabo bafashwe.

Afurika y’Epfo ifite impunzi zirenga ibihumbi 270, aba barimo ababa bashaka ubuhungiro.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment