15 Mata 1994, umunsi washyizwemo imbaraga nyinshi mu kwica abatutsi


Tariki ya 15 Mata 1994, abatutsi basaga 15000 biciwe ku rusengero rw’Abangilikani, EAR Ruhanga mu Mujyi wa Kigali, ni Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo. Icyo gihe Abatutsi bose bari barahungiye mu rusengero barishwe, hakoreshejwe ingufu nyinshi z’abasirikare baturutse i Rwamagana na Kanombe Barabarasa abandi babatwika bakoresheje indege, abadahise bapfa Interahamwe zikabatema.

Ibitero byabishe byari biyobowe na ba Burugumesitiri wa Komini Gikoro, Paul Bisengimana n’uwa Komini Bicumbi, Juvenal Rugambarara, bafatanyije na Komanda Mukuru wa Jandarumeri ya Rwamagana ndetse na Lt Pascal Havugarurema wabaga ari ku isonga ry’abicanyi n’Interahamwe zaturutse muri Komini Gikoro na Bicumbi.

Nk’uko tubikesha CNLG, Ingabo za FPR Inkotanyi zageze i Ruhanga ku itariki ya 20 Mata 1994,  zirokora abatutsi 25 gusa.

Icyo gihe kandi Interahamwe ziyobowe na Superefe Damien Biniga afatanyije n’abajandarume, bateye Abatutsi bari barokotse igitero cyo ku munsi wari wabanje mu Kiliziya ya Kibeho, bikingiranye mu kiliziya maze interahamwe zikohereza za gerenade mu madirishya ya kiliziya, izindi zinjiramo zitemagura abatutsi bari bikingiranyemo zirabica bose barashira.

Kuri iyi tariki kandi Interahamwe zakusanyije abatutsi bose bari bahungiye ahantu hatandukanye muri Kayanga, ubu ni mu Murenge wa Rutunga, bajya kubicira ku Kiyaga cya Muhazi.

Muri komini Maraba ni ho hambere hatangiye Jenoside mu yahoze ari Peregitura ya Butare. Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Maraba bishwe urwagashinyaguro hakoreshejwe ibikoresho bya gakondo n’ibitero by’Interahamwe zavaga hirya no hino nka za Gikongoro n’ahandi.

Ni wo munsi igitero simusiga cyagabwe kuri Kiliziya ya Nyamasheke kiyobowe na Sewabeza, Kabera wari Burigadiye wa Komini Kagano, Kamana Aloyizi wari Burugumestri, Abapolisi, Superefe Terebura, umukuru w’interahamwe witwaga Pima, uwitwa Hitimana Antoine, Anatole Runigamugabo wari umucuruzi, Kalisa Sylvère wari umushoferi kuri Komini, Murwanashyaka wari umwarimu, Emmanuel Ndayambaje wari Burugumesitiri wungirije, Kabera Elias wari ushinzwe ibarura n’interahamwe nyinshi, bishe abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi Nyamasheke no mu nkengero zaho bagera ku 47,289. Barangije kwica,  interahamwe yitwa Sibomana Athanase yazanye lisansi yo gutwika imirambo.

Ku itariki nk’iyi mu 1994 hishwe Abatutsi b’ i Gitambi mu Kagari ka Cyingwa umudugudu wa Mpinga (Cyangugu). Hishwe Abatutsi bo muri Nzahaha mu Kagari ka Butambamo bicirwa ahantu hatandukanye. Hishwe Abatutsi b’ i Ninzi muri Kagano (Nyamasheke) bicirwa kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke.

Abatutsi biciwe ahitwa mu Kiziba, mu Murenge wa Rusiza, mu Karere ka Rulindo. Abatutsi biciwe ahitwaga kuri CND ku Kacyiru mu Kagari ka Kamutwa, munsi ya Jandarumori, ubu ni mu Murenge wa Kacyiru. Abatutsi biciwe ku ishuri ribanza rya Kinyinya, ubu ni mu Murenge wa Kinyinya. Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu Kagari ka Kamanu mu Mudugudu wa Bikinga bicirwa ahitwa Nyakabwende (Cyangugu).

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment