Icyo komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge isaba abanyarwanda


Uyu munsi ku cyumweru taliki ya 7 Mata 2019, nibwo abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi batangiye igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka 25 ibaye, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ikaba yabibukije  ko muri iki gihe barushaho kurangwa no gushyira hamwe, baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Itangazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Ndayisaba Fidèle, yashyizeho umukono ejo hashize kuya 6 Mata 2019, rigira riti “NURC irashishikariza abanyarwanda bose kurushaho kurangwa no gushyira hamwe mu kwibuka, haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Rikomeza rishishikariza abanyarwanda Kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo, kurwanya ivangura n’amacakubiri, gufata mu mugongo no komora ibikomere by’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Iri tangazo ryibukije ko buri munyarwanda agomba gukomera ku gihango cy’ubumwe u Rwanda rukesha amahoro n’uburumbuke no kudatezuka ku bwiyunge abanyarwanda bahisemo.

Nyuma y’imyaka 25 ishize habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, aho abatutsi bishwe urw’agashinyaguro bazira uko  bavutse.

 

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment