Inshamake y’ubuzima bwa Nyampinga w’u Rwanda 2019


Hashize igihe  kitageze ku byumweru bibiri, u Rwanda rubonye Nyampinga mushya, akaba ari Nimwiza Meghan, wavutse tariki ya 10 Ukwakira 1998, avukira mu Karere ka Kicukiro,  mu Murenge wa Gikondo. Mu kiganiro yagiranye na Teradignews, Nimwiza yashimangiye ko akunda indirimbo zituje ariko zikomoka muri Afurika.

Miss 2019 Nimwiza Meghan

Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza yanahishuye  ko akunda abahanzi bose bo mu Rwanda ariko akaba adashobora gukundana n’umuhanzi ahubwo akaba yahitamo gukundana n’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Nimwiza Meghan kandi avuga ko kugeza ubu amahitamo ye amwerekeza mu kuba yajya mu rukundo n’umukinnyi w’umupira kuruta kuba yakundana n’umuhanzi gusa ariko avuga ko nta bisobanuro abifitiye ko ahubwo ari amahitamo ye kandi akaba ariko yisanze.

Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yanahishuye ko adakunda bimwe mu biranga abasitari benshi nka tatuwaje no kwambara bikini, ati “Njye ndi umukirisitu ntabwo ibyo byo gushyiraho tatuwaje numva byambaho ntibishoboka niyo byaba itegeko nabitekerezaho muri icyo gihe naho ubu ndumva nta mwanya byantwara habe na muto. Ikindi sinshobora kwambara bikini ndetse niyo byaba ngombwa niyo haba hari amarushanwa abisaba njyewe sinayajyamo.”

Nyampinga mushya w’u Rwanda 2019 avuga kandi ko kubera gutuza cyane no kuvuga make iyo ashaka kuruhuka no gutangaza ibitekerezo bye yifashisha inyandiko kandi akaba akunda no gusoma ibitabo.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment