Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kwihanganisha abanya Kenya


Ku gicamunsi cy’ejo hashize kuwa 15 Mutarama 2019 nibwo abantu bagera kuri bane bavuye mu modoka bambaye imyenda irinda amasasu bagaba igitero ku nyubako ya 14 “Riverside Drive” irimo hotel Dusit muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi.

Ntibyari byoroshye ubwo Al Shabaab yagabaga iki gitero

Abagabye iki gitero binjiye muri hotel Dusit bihishe amasura, barenga ahari abashinzwe umutekano ku ngufu, babateramo grenade nyuma barakomeza bakwirakwira muri restaurant yayo barasa abatanga serivisi.

Ubwo abashinzwe umutekano bahanganaga n’ibyihebe bya Al Shabaab

 

Ubwo abaturage bageragezaga guhunga

 

Ubwo abashinzwe umutekano muri Kenya bageragezaga gutabara abaturage

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Guverinoma ya Kenya yatangaje ko abantu 14 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye muri icyo gitero cyigambwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.

Abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera, yamaganye icyo gitero, yihanganisha abaturage ba Kenya.

Ati “Navuganye n’umuvandimwe ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Kenya (Monica Juma) mubwira ko twifatanyije n’abaturage ba Kenya ku bw’igitero cy’iterabwoba. Twamaganye twivuye inyuma abakoze iki gikorwa kigayitse.”

Richard Sezibera@rsezibera

Spoke to my Sister and colleague @Diplomacy_Kenya to express solidarity with the people of #Kenya in light of the terrorist attack. We condemn the perpetrators of this heinous act in the strongest possible terms.

96

3:59 PM – Jan 16, 2019

Twitter Ads info and privacy

46 people are talking about this

 

Inyubako yagabweho igitero ubusanzwe ikoreramo abakozi benshi. Ubwo cyabaga abasaga 150 nibo bagerageje guhunga abandi bagera kuri 700 babura uko bavamo.

Abatanga ubutabazi babwiye Reuters ko kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bari bamaze kugeza mu buruhukiro bw’ibitaro bya Chiromo imirambo y’abantu 14 baguye muri icyo gitero kandi ko bashobora kwiyongera.

Ibyangombwa by’abaguye muri icyo gitero bigaragaza ko harimo abanyakenya 11, Umunyamerika umwe, Umwongereza umwe n’abandi babiri badafite ibibaranga.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko abagabye igitero kuri iyi hotel bose bishwe.

Iki gitero kibaye gikurikira ikindi gikomeye cyabaye muri Kenya mu 2013, kigabwe n’abarwanyi ba Al-Shabaab, cyibasiye inyubako ikomeye y’ubucuruzi kikagwamo abasaga 60.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment