Ku nshuro ya mbere Diamond yerekanye umukunzi we mu muryango


Umwaka ushize wa  2018 wasize Diamond mu byishimo byo kugira umukunzi mushya, nyuma y’aho muri Gashyantare uriya mwaka yari yatawe na Zari Hassan babyaranye abana babiri, kuri ubu akaba ari kumwe umunya Kenya Tanasha Donna Oketch, akaba akora umwuga w’itangazamakuru, uyu mukobwa akaba akunzwe cyane n’ umuhanzi Diamond Platnumz, kuburyo ari inshuro ya mbere yerekanye umukunzi we mu muryango we, akaba yibikoreye uyu mukobwa Tanasha Donna Oketch, kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2018.

Umuryango wa Diamond uri kumwe n’umukunzi we Tanasha uri hagati

Uyu mukobwa watwaye Diamond uruhu n’uruhande agera n’aho yiyemeza kumugira umugore,  ibyo guheheta akabishyira ku ruhande.

Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram, Diamond yerekanye bari mu rugo iwabo, Tanasha ahoberana n’abo mu muryango wa Diamond barimo nyina Sandra bakunze kwita Mama Dangote na mushiki we Esma Platinumz.

Diamond Platnumz yari yaratangaje ko we na Tanasha bagomba gukora ubukwe ku munsi w’abakundana tariki ya 14 Gashyantare 2019, bukamara iminsi itatu. Nyuma yaje gutangaza ko ubukwe bwe abaye abwigije inyuma bitewe n’uko hari abantu yashakaga ko babwitabira kandi kuri iyo tariki bakaba batari kuboneka bose.

Uku kwimura itariki y’ubukwe byatumye hari abakeka amababa uyu musore, bavuga ko urukundo rwe na Tanasha rwaba ari baringa, bararutangaje mu rwego rwo kwamamaza ibitaramo bya Wasafi Festival byabereye muri Kenya.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment