Akato n’ihezwa biracyakorerwa bamwe mu bafite virusi itera SIDA mu Rwanda


Inama yasuzumga ihuzwa ry’amategeko n’iyubahirizwa ry’uburenganzura bwa mu muntu n’ubw’abafite virusi ya Sida muri Afurika, yabaye kuwa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018, yagaragaje ko hari abantu bafite virusi itera Sida, bagikorerwa ihezwa n’akato ndetse bamwe bikabaviramo kwitakariza icyizere no gupfa kubera guhagarika gufata imiti igabanya ubukana .

Abitabiriye iyi nama

 

Uwase Nadege

Ni muri urwo rwego Uwase Nadège ukorana n’umuryango Hillary Hope Association, uhuza urubyiruko rufite Virusi itera Sida, yatangarije muri iriya nama ko mu Rwanda hari amategeko yubahiriza uburengenzira bwa muntu n’ubw’abafite virusi ya Sida, ngo ariko haracyagaragara abafite virusi itera Sida bagikorerwa ihezwa n’akato bigatuma bitakariza icyizere, bamwe bagahagarika gufata imiti igabanya ubukana bwayo bikabagiraho ingaruka. Ati “Hari ikibazo cy’akato n’iheza mu bantu n’urubyiruko babana na Virusi itera Sida. Nabaha urugero, umuryango nkorera mu Ukuboza uyu mwaka, tumaze gupfusha abantu batandatu, bose barangije kwiga amashuri yisumbuye abandi biga Kaminuza.”

Dr Betru

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS) mu Rwanda, Dr. Betru Woldesemayat, yavuze ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu kwita ku bafite Virusi ya Sida ariko kimwe n’ahandi ku Isi hakiri ibibazo by’ihezwa n’akato. Dr. Betru yashimangiye  ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kubigaragaza no gushaka uko uburenganzira bw’abafite virusi ya Sida bwubahirizwa byihariye.

Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Soyata Maiga, yavuze ko ‘Ibihugu bya Afurika bikwiye kubahiriza uburenganzira bw’abafite virusi ya Sida, bigashyiraho ingamba zikumira ihezwa n’akato kuko bibongerera icyizere cyo kubaho.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment