Abantu bagera ku bihumbi 250 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze guhabwa urukingo ariko inzego z’ubuzima zivuga ko icyo gikorwa cyagiye kibangamirwa n’inyeshyamba zitwaje intwaro zigirira nabi abashinzwe ubuzima, akaba ariyo mpamvu izi nzego zemeje ko abasaga 200 bamaze guhitanwa na Ebola abenshi muri bo abo mu Mujyi wa Beni, utuwe n’abasaga ibihumbi 800 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abantu 291 nibo bamaze kugaragaraho ibimenyetso bya Ebola, 201 muri bo byemejwe ko bamaze kuyandura, iki cyorezo kikaba cyaratangiye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Nyakanga uyu mwaka, akaba ari ku nshuro ya cumi cyibasiye iki gihugu kuva mu mwaka 1976.
BBC yatangaje ko Ingabo za Loni zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo zasabye imitwe yitwaje intwaro kutabangamira ibikorwa by’ubutabazi mu kwirinda ko icyorezo cya ebola gihitana benshi, ariko ibi ntibyabujije ko babiri mu baganga bo mu itsinda ritanga ubutabazi bwihuse bamaze kuhasiga ubuzima kubera ibitero by’inyeshyamba.
TUYISHIME Eric