Yabyaye ku myaka 13 gusa


Ejo ku Cyumweru tariki 7 Ukwakira 2018, Ku kigo Nderabuzima cya Gikundamvura Umwana w’umukobwa bivugwa ko afite imyaka 13 yarahabyariye ariko umwana avuka anananiwe biba ngombwa ko abaganga bamwohereza ku bitaro bya Mibirizi. Uyu mwana akaba akomoka mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi.

Umwana arakurikiranirwa ku bitaro bya Mibirizi kuko yavutse ananiwe

 

Mayor wa Rusizi Kayumba Ephreum yatangaje ko nta cyemeza ko uriya mwana afite imyaka 13, gusa yemeje ko imyaka y’ubukure atarayigira

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yatangaje  ko atahita yemeza uwo mwana koko afite imyaka 13, icyakora yemeza ko atarageza imyaka y’ubukure. Ario yemeje ko umugabo wasambanyije uwo mwana akamutera inda yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Abajijwe niba hari icyo arafashwa, Meya Kayumba yavuze ko bagikurikirana kugira ngo bamenye ubushobozi bw’umuryango w’uwo mukobwa babone gufata umwanzuro.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment