Kuri uyu wa Kabiri Tariki 5 Gicurasi, nibwo Turahirwa Moses wamenyekanye mu iby’imideli ubwo yashingaga inzu idoda ikanacuruza imyambaro “Moshions”, yitabye urukiko mu iburanisha ry’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akurikiranyweho ndetse akaba akinakorwa iperereza ku kuba yaranabicurizaga.
Umushinjacyaha yagaragaje ko inyandiko y’abagenzacyaha bakoze iperereza no gufatwa yerekanye ko Turahirwa yafatanywe udupfunyika 13.
Ku bijyanye no gutunda ibiyobyabwenge, umushinjacyaha yavuze ko bishimangirwa no kuba mu ibazwa rye, Moses yaremeye ko ibiyobyabwenge yafatanywe yabivagana muri Kenya akabinywa.
Ku bijyanye no kubika ibiyobyabwenge bishimangirwa no kuba yaremeye ko yafatanywe urumogi, nubwo atemera ingano y’urwo yafatanywe.
Turahirwa Moses yabwiye urukiko ko yemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse ko ubwo yafatwaga yemeye gutanga ku bushake urumogi rutagera ku magarama abiri. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo kuko mu byaha bumukurikiranyeho harimo n’icyo gucuruza urumogi kigikorwaho iperereza.
Turahirwa Moses yahawe ijambo ngo yisobanure ku bivugwa n’Ubushinjacyaha, kuvuga biramunanira ahubwo atangira kurira ariko umucamanza amusaba gutuza akisobanura ku byo aregwa.
Iyi akaba ari inshuro ya 2, Turahirwa Moses akurikiranyweho iki cyaha, kuko ku nshuro ya mbere yari yagihamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, akaba ari naho ubushinjacyaha bwahereye bwerekana ko ari insubira cyaha akaba yasabiwe gufungwa by’agatenyo mu gihe iperereza rigikomeje.
INKURU YA TUYISHIME Alice/ Stagiaire