Ubwo Rihanna n’umukunzi we ASAP Rocky batambukaga ku itapi mu birori by’imideli bya Met Gala, yifashe ku nda ye maze araseke, bifatwa nk’ibihishuye ko yaba agiye kwibaruka umwana wa 3.
Mu mafoto abanyamakuru bamufotoye wabonaga ko afite inda nkuru, ndetse bahise bifuriza uyu muryango kuzabyara neza.
Umuhungu wa mbere wabo witwa RZA yavutse muri Gicurasi 2022, naho murumuna we, Riot, avuka muri Kanama 2023.
Rihanna, icyamamare muri muzika no mu bucuruzi yakunze gutangaza ko yifuza ko umwana we wa Gatatu yaba umukobwa nubwo yemeza uwo yabyara wese azamwishimira.
INKURU YA TETA Sandra