Muri parike ya Nyungwe habonetse ubwoko bw’uducurama buzwi nka “Rhinolophus hilli”, hakaba hasabwe ko hashyirwaho gahunda yo kubungabunga utu ducurama aho tugaragara hose mu gihugu kuko turi mu bwoko bw’uturi mu nzira zo gucika.
Ibi bikaba byatangajwe n’abashakashatsi ndetse banemeje ko ari ku nshuro ya mbere habonetse muri parike ya Nyungwe ubundi bwoko bwa “Damara Wolly” bwari bwabonetse mu 1981. Kugeza ubu mu Rwanda hakaba hamaze kuboneka uduce 80 turimo uducurama two mu bwoko bunyuranye.
Abashakashatsi bagaragaza ko uducurama dufite akamaro kanini cyane kuko turya udukoko, tugafasha no mu kubangurira ibihingwa n’ibindi byinshi.
Paul Webala umwarimu muri Kaminuza ya Maasai Mara, uri gukorana n’itsinda ry’abanyarwanda bashakisha ahantu hose hari uducurama twa Rousettus aegyptiacus kugira ngo turindwe ariko hanirindwa ko twazongera gukwirakwiza ibyorezo mu baturage, yatangaje ko uducurama turi mu nyamabere zifite amoko menshi.
Paul Webala atangaza ko ubu bucurama buri mu nzira zo kuzimira ku Isi, ku buryo iyo bubonetse biba ari ngombwa kwitabwaho.
Ati: “Kurinda ubuvumo burimo uducurama mu Rwanda ni ngombwa cyane kuko kutwica twose byateza igihombo gikomeye.”
Biteganyijwe ko utu ducurama tuzashyirwaho ikoranabuhanga rya GPS rituma aho twimukiye hose hamenyekana.
INKURU YA TUYISHIME Eric