Imibare igaragaza uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze n’aho yinganje kurusha ahandi

Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Werurwe 2025, umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, Consolée Kamarampaka yatangaje ko mu myaka 6 ishize imibare igaragaza ko icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu cyakurikiranywe mu madosiye 1308 bingana na 53,9% mu gihe icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kiri kuri 20,7%.

Yagizer ati « RIB yakiriye mu myaka itandatu amadosiye 2426 akurikiranywemo abantu 3179 ».

Kamarampaka yavuze ko hari ikiciro gikunze kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jeniside kirimo abantu batajijutse agasaba ko mu kwigisha bakwibandwaho.

Ati « Abantu bize amashuri abanza gusa bari imbere mu kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bangana na 57,2% mu gihe abatarize bagize 33,7%.

Ibi akaba yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya.

Amurikira abitabiriye iyi nama uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019 hakurikiranywe amadosiye y’abakekwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside 402, mu 2021 haza dosiye 378, muri 2023 ziba 475 naho mu mwaka wa 2024 hari dosiye 461.

Kamarampaka yakomeje agaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane muri Mata ugereranyije n’andi mezi, kuko amadosiye 941 angana na 41,6% yose yakuriranywe muri uko kwezi.

Abagaragayeho ibi byaha biganje mu rubyiruko cyane kuko abafite imyaka 14-16 bagize 16,4% mu gihe abafite imyaka 31-40 ari 26,6%. Abafite imyaka 41-50 bangana na 22% na ho abafite imyaka 51-60 bagera kuri 17,6% mu gihe abafite kuva ku myaka 60 kuzamura bo bagize 17,4%.

Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane mu Ntara y’Amajyepfo ku ijanisha rya 32%, iy’Iburasirazuba bigaragara ku ijanisha rya 27,3% mu gihe iy’Iburengerazuba bigaragarayo ku rugero rwa 16,4% na ho mu Mujyi wa Kigali biri kuri 17%, mu Majyaruguru bikaba kuri 7,2%.

INKURU YA KAYITESI Ange

IZINDI NKURU

Leave a Comment