Bigirimana Jean Bosco ni umugabo w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Mwili, mu Kagari ka Nyamugari, mu Mudugudu wa Ryamutoto, ubu ari mu maboko y’urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira abana be babiri nyuma y’aho umugore yari afite amusabye ko bazongera kubana ari uko abo bana batakihaba.
Mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeli 2018, ahagana mu ma saa tatu z’ijoro niho umwana umwe witwa Iranzi Kumbuka w’imyaka 10 yasohotse ajya mu baturanyi ababwira ko mushiki we Irizabimbuto Caline w’imyaka 8 amaze gupfa yishwe n’umuti ise yamuhaye nawe ngo akaba yari amaze kuwuhabwa abasaba amazi yo kunywa, muri ako kanya nibwo yitabye Imana ari mu maboko y’abo baturanyi.
Abaturanyi ba Bigirimana bemeza ko uyu mugabo yabanje kubana n’umugore wa mbere babyarana aba bana babiri, barananiranwa arahukana aragenda amusigira abana, nyuma yaje gushaka undi mugore witwa Mukeshimana Solange w’imyaka 27, barabana ariko ngo ntibarabyarana, uyu mugore nawe yaje kwahukana.
Mu gihe umugabo yashakaga gucyura Mukeshimana, umugore yamusabye ko agomba kuza mu rugo abo bana batagihari, ndetse bikaba bikekwa ko ariyo ntandaro y’urupfu rw’aba bana babiri, bishwe n’uyu mugabo kugira ngo yibanire n’umugore we.
Nyuma y’uko imirambo y’aba bana babiri ivanwe gupimirwa ku bitaro bya Rwinkwavu, yashyinguwe kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa munani
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Mbabazi Modeste yemeza ko aya makuru ari ukuri kandi ko Bigirimana Jean Bosco ari mu maboko ya “RIB”. Yagize ati “Bigirimana Jean Bosco yamaze gushyikirizwa RIB kuri ubu abagenzacyaha bari gukora dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha”.
HAKIZIMANA Yussuf