Umugabo ukuze kurusha abandi yatangaje byinshi ku buzima bwe


John Tinniswood, niwe mugabo ukuze kurusha abandi ku isi  wavutse tariki 26 Kanama(8) 1912, uyu munsi akaba yujuje imyaka 112, yatangarije Guinness World Records ko “nta kintu na kimwe” azi cyasobanura impamvu yaramye ku isi.

John Tinniswood ni umufana wa Liverpool, aba mu nzu yita ku bashaje i Southport mu Bwongereza, yabaye umugabo ushaje kurusha abandi muri Mata(4) ubwo Juan Vicente Pérez Mora wari ufite imyaka 114 yapfaga.

John Tinniswood avuga ko kuva akiri muto “yakoraga” kandi “yagendaga cyane n’amaguru”, ariko abona ko atari atandukanye n’abandi, ati: “[mu buzima] uraramba cyangwa ugakenyuka kandi nta byinshi wabikoraho”.

Ati: “Impamvu narambye gutya, sinyizi rwose. Nta gitekerezo cy’ibanga runaka mfite. Nkiri muto urebye narakoraga, nkagendaga cyane n’amaguru…niba ibyo hari uruhare bifitemo, simbizi. Ariko ku bwanjye, sintandukanye. Habe na mba.”

Tinniswood yavutse nyuma y’imyaka 20 ikipe akunda ya Liverpool ishinzwe, yari afite imyaka ibiri ubwo intambara ya mbere y’isi yatangiraga, kandi yari agize imyaka 27 ubwo iya kabiri y’isi na yo yatangiraga.

Yakoraga mu bukarani mu gice cy’ingabo cyitwa Army Pay Corps cyashakishaga abasirikare baheze ku rugerero no kohereza ibiribwa, ubu ni we sekombata mukuru uriho mu barwanye intambara ya kabiri y’isi.

Yahuriye n’umugore we, Blodwen, mu kabyiniro i Liverpool, bashyingirwa mu 1942. we n’umugore we babanye imyaka 44 mbere Blodwen apfa mu 1986 babyarana umukobwa witwa Susan yavutse mu 1943,

Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, yakoze nk’umucungamari muri kompanyi z’ibitoro za Shell na British Petroleum mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1972.

Avuga ko uretse kurya ifi n’ifiriti buri wa gatanu, nta buryo bw’imirire bwihariye yigeze akurikiza mu buzima bwe.

Ati: “Nta ndyo y’umwihariko ngira, ndya ibyo mpawe kimwe n’abandi.”

Kuva yagira imyaka 100 mu 2012, yakira ikarita imwifuriza isabukuru nziza ivuye ibwami bwa mbere yayohererejwe n’Umwamikazi Elizabeth II, yarushaga hafi imyaka 14, ubu ni Umwami Charles III uyimuha.

Abajijwe niba abona isi yarahindutse cyane kuva mu bwana bwe, avuga ko “uko mbibona ntiyabaye nziza kurusha ko yari iri icyo gihe”.

Yongeraho ati: “Wenda ahandi birashoboka, ariko hari n’ahandi yabaye mbi kurushaho”.

Umugabo ukuze kurusha abandi wigeze uboneka ni Jiroemon Kimura wo mu Buyapani, wabayeho akageza imyaka 116, yapfuye muri 2013, naho umugore ukuze cyane kurusha abandi uriho ubu, ari nawe muntu uruta abandi bose mu myaka, ni Umuyapanikazi Tomiko Itooka w’imyaka 116.

SOURCE:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment