Impinduka muri Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda


Abanyamuryango ba Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda (FRVB) bemeje ko shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 mu cyiciro cya mbere wazatangira tariki ya 18 Ukwakira uyu mwaka wa 2024, ndese hazaba hakoreshwa ibyuma bifata amashusho yo mu kibuga “Video Challenge”  abenshi bazi ku izina rya VAR.

Iri koranabuhanga ribarizwa hagati y’ibihumbi 25 na 50 by’amadolari bitewe n’aho wariguze ndetse n’umubare wa cameras ushaka, rifasha umusifuzi kwemeza neza niba umupira waguye mu kibuga cyangwa hanze, umukinnyi kuba yafashe ku rushundura (Net Touching) cyangwa se niba umupira wamukozeho mbere y’uko ujya hanze (body Touching) n’andi makosa asaba ubushishozi bwihuse.

Guhera umwaka ushize, ni bwo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, ryongeye gusubira ku ngengabihe y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball (FIVB) aho ubu nibura shampiyona z’imbere mu gihugu ziba zigomba kurangirana na Kamena kugira ngo amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona amenyekane ndetse atangire no kwitegura imikino ya Club Champions League ndetse n’umwanya w’amakipe y’ibihugu yaba amato ndetse n’amakuru.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda  ryiyemeje kongera imbaraga mu mikino y’abato yaba mu cyiciro cya 2 ndetse no mu mashuri, gushyira imbaraga muri Volleyball yo ku mucanga no gukura imikino hanze ikabera mu nzu zabigenewe.

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment