Abahungu b’umuhanzikazi Britney Spears bagaragaje ko bashaka kwiyunga na se w’uyu mugore Jamie Spears, bamaze igihe badacana uwaka nyuma y’aho mu 2021 uyu musaza yambuwe inshingano zo gukurikirana umukobwa we mu cyiswe ‘Conservatorship’.
Ibi byatumye umubano wa Britney na se utaba mwiza ndetse bigira ingaruka no ku w’abana be n’uyu mubyeyi ubyara uyu muhanzikazi. Gusa hari amakuru avuga ko aba buzukuru b’uyu musaza bamaze iminsi bavugana na we ndetse bakaba bashaka kujya kumusura no kwiyegereza abandi bo mu muryango wabo cyane uvukamo nyina.
TMZ yatangaje ko ifite amakuru agaragaza ko abahungu ba Britney Spears, yabyaranye na Kevin Federline; Preston na Jayden bateguye urugendo rwo kujya gusura sekuru. Uru rugendo ntabwo biramenyekana niba nyina azaba arurimo gusa bo bamaramaje bashaka kugira umubano wihariye na sekuru. Ibi bikaba bishobora kuba inzira yo kunga na nyina n’uyu mubyeyi we.
INKURU YA KAYITESI Ange