Ikipe ya Rayon Sports yibitseho umukinnyi mushya


Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Burundi 2023-2024 ,Niyonizeye Fred w’imyaka 22 wakiniraga ikipe ya Vital’o yatwaye shampiyona.

Amakuru dukesha Kigali Today,aravuga ko Fred Niyonizeye ukina hagati mu kibuga yugarira cyangwa asatira ari mu muryango winjira mu ikipe ya Rayon Sports ndetse bamaze kumvikana ibishoboka byose, bikaba bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri aho yahawe Miliyoni 17 Frw, akaba azajya ahembwa ibihumbi 900 Frw by’umushahara ku kwezi.

Bumvikanye ko Rayon Sports nta mafaranga yari ifite azishyurwa nyuma gusa ngo nta masezerano yari yasinywa.

Abamuhagarariye ndetse n’uyu mukinnyi bemeye ko bazahabwa amafaranga mu kwezi k’Ukuboza 2024 nk’uko babisabwe na Rayon Sports, bakaba basinya amasezerano gusa amafaranga y’uhagarariye umukinnyi( Agent Fees) yo akaba yakwishyurwa mbere.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment