Ku nshuro ya mbere Tyla wo muri Afurika y’Epfo, yegukanye igihembo muri Grammy Awards


Ibihembo bya Grammy Awards 2024 byatanzwe ku mugoroba wa tariki 04 Gashyantare 2024, icyo Tyla yatwaye kikaba cyari mu cyiciro Best African Music Performance, kitari gisanzwe mu irushanwa rya Grammy Awards, kubera ko cyongewe ku rutonde uyu mwaka mu rwego rwo guha agaciro umuziki wo muri Afurika.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 nubwo atari asanzwe afite ibigwi bihambaye mu muziki, ntibyamubujije guhigika abahanzi bafite amateka ku mugabane w’Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, kuko muri icyo cyiciro yahigitse abarimo Davido na Musa Keys mu ndirimbo bise Unvailable, Asake na Olamide mu ndirimbo bise Amapiano, Ayra Star mu ndirimbo yise Rush na Burna Boy mu ndirimbo yitwa City Boys.

Indirimbo ya Tyla yahigitse izindi bari bahatanye ni iyitwa Water, yaciye agahigo ko kurangiza ukwezi kwa Mutarama 2024, iri ku mwanya wa karindwi kuri Billboard Hot 100, ibintu byaherukaga mu myaka irenga 50 ishize, kuko ari agahigo kari gafitwe na nyakwigendera Miriam Makeba, wabikoze mu 1967 mu ndirimbo ye Pata Pata yagiye ku mwanya wa 12 kuri Billboard Hot 100 icyo gihe.

Ubwo indirimbo ye yatoranywaga nk’iyahigitse izindi bari bahatanye, Tyla waherekejwe na nyina mu nyubako ya Crypto Arena i Los Angeles yatangiwemo ibihembo bya Grammy, n’akanyamuneza kenshi ariko karimo gutungurwa, yatangaje ko ku myaka ye atigeze atekereza ko azegukana igihembo cya Grammy Awards.

Yagize ati: “Sinigeze ntekereza ko nzatwara Grammy mfite imyaka 22 y’amavuko. Ni iby’agaciro kuri njye, umwaka ushize Imana yampinduriye amateka. Mwarakoze Recording Academy kongeramo icyiciro cya Best African Music Perfomance.”

Nubwo kwegukana igihembo muri Grammy Awards ya 2024 kuri Tyla byabaye nk’ibimutunguye, ariko ntabwo byigeze bitungura abitabiriye itangwa ryabyo, kubera ko izina rye rikivugwa ko ari we watsinze muri kiriya cyiciro, byakiriwe neza n’abari aho ibihembo byatangirwaga, bahise bagaragaza ibishimo binyuze mu rusaku, byerekanye ko yatwaye igihembo agikwiriye.

Tyla aheruka mu Rwanda muri Kamana 2023, ubwo yitabiraga iserukiramuco rya Giants of Africa, mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, gusa icyo gihe izina rye mu ruhando rwa muzika ryari ritaranenyekana cyane, nubwo indirimbo ye Water yari ikunzwe kandi yishimirwa n’abatari bake.

Mu biganiro yagiye agira akimara kuva mu Rwanda, yumvakanaga avuga ko iserukiramuco yitabiriye mu Rwanda ryamuhaye icyizere ko indirimbo ye Water izandika amateka mu ruhando mpuzamahanga.

Uretse Water yahesheje Tyla igihembo muri Grammy Awards 2024, azwi mu zindi ndirimbo zirimo Getting Late.

Si Tyla watahanye ibyishimo gusa kuri uwo mugoroba, kuko Taylor Swift na we yanditse amateka yo gutwara igihembo cya Alubumu (Album) nziza y’umwaka ku nshuro ya 4 muri Grammy Awards 2024, abikesha iyitwa Midnight, iriho indirimbo zitandukanye zanyuze benshi, hamwe n’abandi barimo Aliciya Keys, Victoria Monet, Lil Durk, J.Cole, David Bowie.

Abahanzi barimo Dua Lipa, Olivia Rodrigo, Burna Boy, Travis Scott, Billie Eillish n’abandi ni bo basusurukije abitabiriye ibihembo bya Grammy Awards 2024, ibirori byayobowe n’umunyarwenya Trevor Noah.

Mu biganiro yagiranye n’abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ubwo aheruka mu Rwanda mu 2022, Umuyobozi wa Grammy Awards Harvey Mason Jr yaciye amarenga ko hari igihe u Rwanda ruzakira irushanwa rya Grammy Awards.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment