U Rwanda rwamaganiye kure ibirego RDC ikomeje kurushinja


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ukuri ku binyoma Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje gushinja u Rwanda ku bibazo bya politiki byayinaniye gukemura.

Minisitiri Dr Biruta, yabigarutseho mu kugaragariza amahanga ko Leta ya RDC, ikomeje kubigira akamenyero gushinja u Rwanda ibirego bishingiye ku binyoma, mu gihe yananiwe gukemura ibibazo by’imiyoborere biri imbere mu gihugu.

Yagize ati “Byahindutse nk’umuco. RDC yabigize akamenyero gushinja u Rwanda ibibazo by’imiyoborere byayinaniye gukemura.”

Yakomeje avuga ko ibi byose Guverinoma ya RDC ibikora yirengagije ko ku butaka bwayo, mu burasirazuba habarirwa imitwe yitwaje intwaro irenga 200, ndetse harimo na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, ndetse n’ibibazo by’ivangura rishingiye ku moko, rikorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda bikomeje gutuma benshi bahunga bakava mu byabo.

Ati “Iyo bavuga ibibazo by’abaturage bakurwa mu byabo bahungira imbere mu gihugu cyabo, birengagiza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abakongomani zirenga ibihumbi 90, cyo kimwe na Uganda na yo icumbikiye undi mubare na wo mwinshi w’impunzi.”

Minisitiri Biruta, yagarutse no ku bufatanye bw’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse hakiyongeraho no gukorana n’abacancuro baturutse mu Burayi.

Yavuze ko iyo mitwe yose yahurijwe hamwe mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23, ugizwe n’igice cy’abaturage ba RDC.

Ubu bufatanye hagati y’Ingabo za RDC n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, bwemejwe kandi na raporo y’impuguke za UN ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, yashyizwe ahagaragara mu 2022, yagaragaje ibihamya ko ingabo z’icyo gihugu (FARDC) zifite imikoranire n’imitwe irimo FDLR mu mirwano na M23.

Minisitiri Biruta yashimangiye ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC, bikomeje gushinjwa u Rwanda ku kuba rufasha umutwe wa M23, nyamara hirengagizwa ko na mbere y’uko uyu mutwe wubura imirwano, hari ibice nka Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru byashyizwe mu bihe bidasanzwe bita ‘état de siege’, kubera ibibazo by’umutekano muke.

Ati “Ibi byabaye mu 2021, na mbere y’uko umutwe wa M23 wubura imirwano. Ibyo byose ni ukuyobya uburari. Ikibazo n’icya politiki kiri imbere mu gihugu.”

Minisitiri Biruta yahamagariye Leta ya Congo kwemera ko hakenewe ubushake bwa politiki butandukanye, bwagiye bushyirwaho n’akarere ndetse n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, mu gukemura ibibazo biri mu gihugu, aho gukomeza kwegeka ibibazo byayo ku Rwanda, kuko ibyo bidateze gukemura ibibazo bihari.

Yatangaje ibi nyuma y’uko ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, byibanze ku bibazo by’umutekano muke muri RDC, ndetse n’icyakorwa mu guhosha imirwano n’amakimbirane, n’ibisubizo bishobora kubonerwa mu nzira zirimo iza politiki n’ibiganiro.

 

 

 

 

SOURCE: KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment