Urutode rw’abahanzi bayoboye abandi bahataniye ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2023


Juno Kizigenza, Producer Element, Danny Nanone na Alyn Sano bayoboye abahanzi bahataniye ibihembo bya Isango na Muzika Awards (IMA 2023) bigiye gutangwa ku nshuro ya kane.

Uyu mwaka abahanzi bahatanye mu byiciro 11 bayobowe na Juno Kizigenza, Producer Element Danny Nanone na Alyn Sano bahataniye ibihembo bitatu.

Mu bahanzi bahataniye ibihembo bibiri barimo Yago, Ruti Joel, Israel Mbonyi na Vestine & Dorcas.

Indirimbo “Fou de Toi” ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana na “Igitangaza” ya Juno Kizigenza zihataniye ibihembo bibiri.

Yago, umwe mu basore binjiye mu muziki mu 2022, ahataniye ibihembo bibiri birimo icy’umuhanzi mushya w’umwaka n’Indirimbo y’Umwaka, icyiciro akesha iyo yise “Suwejo”.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 17 Ukuboza 2023 muri Park Inn Hotel gusa biteganyijwe ko ibi birori bizabanzirizwa n’ibindi bikorwa birimo ibitaramo.

Uyu mwaka ibi bihembo byagarukanye ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko kwirida Virusi Itera SIDA bakidagaduro bafite ubuzima bwiza.

Isango Star yamaze gutunganya urubuga rwa internet www.ima.rw ruzafasha abahanzi kubona amakuru yose yerekeye ibi bihembo uko abahanzi bagiye bahatana kuva byatangira mu myaka itatu ishize.

Mu guhitamo abahanzi n’abandi bitwaye neza, hakorwa amatora aba hifashishijwe ikoranabuhanga n’Akanama Nkemurampaka kagena amajwi yako.

Amatora akorwa hifashishijwe ubutumwa bugufi (SMS) n’urubuga rwa internet ndetse hakiyongeraho amajwi y’abagize Akanama Nkemurampaka ndetse n’ay’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda.

Dore uko abahanzi batahanye

1. Best Male Artist (Umuhanzi witwaye neza mu bagabo)

· Bruce Melodie
· Dany Nanone
· Israel Mbonyi
· Juno Kizigenza

2. Best Female Artist (Umuhanzikazi witwaye neza)

· Alyn Sano
· Ariel Wayz
· Bwiza
· Vestine & Dorcas

3. Best New Artist (Abahanzi bashya bitwaye neza)

· Linda Montez
· Malani Manzi
· Shemi
· Yago

4.Song of The Year (Indirimbo y’umwaka)

· Fou de Toi ya Element ft Bruce Melodie & Ross Kana
· Nasara ya Dany Nanone ft Ariel Wayz
· Edeni ya Chiss Eazy
· Igitangaza ya Juno kizigenza ft Bruce Melodie & Kenny Sol
· Suwejo ya Yago

5.Best Collabo Songs (Indirimbo yahize izindi mu zihuriyemo abahanzi barenze umwe)

· Fou de Toi ya Element ft Bruce Melodie & Ross Kana
· Nasara ya Danny Nanone ft Ariel Wayz
· Lala ya Kirikou Akili ft Chriss Eazy
· One More Time ya Kenny Sol ft Harmonize
· Say Less ya Alyn Sano ft Fik Fameica & Sat-B

6.Best Music Producer (Utunganya indirimbo wahize abandi)

· Element Eleeeh
· Kozze
· Prince Kiiiz
· Santana Sauce

7.Best Gospel Artist (Umuhanzi wahize abandi mu bakora umuziki wa guhimbaza Imana)

· Aline Gahongayire
· Israel Mbonyi
· Josh Ishimwe
· Vestine & Dorcas

8.Best Video Director (Utunganya amashusho y’indirimbo wahize abandi)

· Chico Berry
· Fayzo pro
· Gad
· Meddy Salleh

9.Best album of the Year (Album y’umwaka)

· Essence ya Tom Close
· Live life love ya Nel Ngabo
· Musomandera ya Ruti Joel
· Rumuli ya Alyn Sano
· Yaraje ya Juno Kizigenza

10.Best Cultural Act (Abitwaye neza muri gakondo)

· Inganzo Ngali
· Inyamibwa
· Rumaga Junior
· Ruti Joel
11.Best Burundi Artist (Umuhanzi w’i Burundi wahize abandi)

· Big Fizzo
· Drama T
· Natasha
· Sat B

SOURCE: igihe

IZINDI NKURU

Leave a Comment