Huye: Mwarimu muri Kaminuza afunzwe akekwaho ubushoreke no guhoza ku nkeke uwo bashakanye


Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatagaje ko rwafunze umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, akekwaho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya byiyongera ku bushoreke.

RIB ivuga ko uyu mwarimu yafunzwe kuwa 6 Gicurasi 2023. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE ko uyu mugabo afunzwe. Yakomeje ati “Arakekwaho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya ndetse n’ubushoreke.”

Bivugwa ko muri Mutarama uyu mwaka uyu mugabo yigeze nanone gufungirwa ibi byaha birimo ko yakubitaga umugore we ndetse no gusesagura umutugo w’urugo.

Dr Murangira yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda ko gukoresha umutungo ku buryo butumvikanyweho hagati y’abashakanye ndetse n’ubushoreke ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

“Ntabwo RIB izihanganira uwo ariwe wese ukora ibyaha nkibi. Ntabwo bikwiye guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranwe, biragayitse rwose. Umuntu wese ukora ibi byaha ntabwo amategeko azamwihanganira kuko usanga ibyaha nk’ibi bigira ingaruka ku bana.”

Uwafashwe ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma, mu gihe hari gutunganywa dosiye ye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Ibi byaha uko ari bitatu bihanishwa ibihano bitandukanye birimo igifungo cyo kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka ibiri.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment