Abapolisi babiri bafatanyije kwiba ihene

Hagaragaye ifoto y’Abapolisi babiri b’Igipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye kwiba itungo ry’umuturage. Hatangajwe icyo aba bapolisi bitwaje ngo bibe iyi hene.

Ni ifoto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza aba bapolisi babiri umwe afashe amaguru undi afashe amaboko, batwaye iyi hene.

Bamwe mu bagize icyo bayivugaho, bavuze ko bidatunguranye kuko izi ngeso mbi zimenyerewe ku bo mu nzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Si rimwe cyangwa kabiri hagaragara abapolisi cyangwa abasirikare bo muri Congo mu bikorwa nk’ibi by’ubusahuzi, kuko bagaragaye kenshi kuva muri iki Gihugu hatangira intamaba imaze iminsi ihanganishije FARDC na M23.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange 

IZINDI NKURU

Leave a Comment