Dr KAYUMBA Christopher yagizwe umwere


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha kuri icyo cyaha.

Dr Kayumba yari afungiye muri gereza ya Mageragere kuva ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemezaga ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo, bivuze ko agiye guhita afungurwa.

Kuva Dr Kayumba yafatwa n’Ubugenzacyaha ndetse anabazwa mu Bushinjacyaha kugeza n’ubwo yatangiraga kuburana ifunga n’ifungurwa, yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga n’Ubushinjacyaha.

Dr Kayumba ubwo yaburanaga ubujurire bwe bwabaye ku wa 04 Ugushyingo 2021 yavuze ko nta cyaha yakoze cyo gushaka gufata ku ngufu uwamushinjaga kuko ubwo yabazwaga atanga ikirego cye atigeze abasha gutanga ibimenyetso bifatika.

Dr Kayumba Christopher yavuze ko ibyo ashinjwa ari ikinyoma kuko atabimureze igihe icyaha cyabaga.

Dr Kayumba Christopher avuga ko ibyaha byose ashinjwa n’Ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe muri 2017 kandi ntiyaregwa icyo gihe kandi yari ari imbere mu gihugu.

Ubwo ubu bujurire bwaburanwaga ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko Dr Kayumba Christopher akomeza gufungwa by’agateganyo kuko bugikora iperereza ku byaha yakoze byo gushaka gukoresha undi imibonano mpuzazitsinda ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri icyo cyaha.

Dr Kayumba yari yasabye ko niba ashinjwa gufata umuntu ku ngufu hari hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga igaragaza koko ko yasambanyije uwo mukobwa wamuregaga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha akurikiranweho ari ibyaha by’ubugome bityo nibura bisaza hashize imyaka 10 bibaye kandi ko kuba abarega baratinze kurega atari byo by’ingenzi ahubwo icy’ingenzi ari uko ikirego cyatanzwe icyaha kitarasaza.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uyu mugabo yahamwa n’ibyaha bwamuregaga yakoze mu bihe bitandukanye rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6.

Bwasobanuye ko ibimenyetso byagiye bitangwa bihagije ngo hemezwe uburyo Kayumba yakozemo ibyaha aregwa.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rwakira ikirego rukemeza ko ibyaha Dr yagihanishwa imyaka irindwi ariko buyishyira hamwe busaba ko afungwa imyaka 10 n’amezi atandatu.

Dr Kayumba Christopher yakomeje kuburana ahakana ibyo aregwa mu maburanisha ye yose akavuga ko ari ibihimbano ahubwo ko afunze kubera impamvu za politiki.

Yagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n’abarega burimo kudahuza no kunyuranya bityo ko budakwiye guhabwa agaciro.

Mu iburanisha rye yabwiye abacamanza ko ubutabera ari indangagaciro ikomeye ku gihugu icyo ari cyo cyose by’umwihariko u Rwanda kuko butuma habaho amahoro arambye, iterambere rirambye, asaba ko ibintu byo guhimba byateshwa agaciro kandi bigamije kumukura mu kibuga cya politiki.

Urukiko rumaze gusuzuma ingingo z’ubwiregure bw’impande zombi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2022, umucamanza yavuze ko nta cyaha gihama Kayumba mu byo akurikiranyweho kubera ko n’ibimenyetso bitangwa bishidikanywaho.

Yategetse ko Dr Kayumba Christopher agirwa umwere kuri ibi byaha yari akurikiranyweho.

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment