Inkomoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icyakorwa mu kurica


Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango itanga umuti urambye wo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugomba guturuka ku burere ababyeyi baha abana b’abakobwa n’abahungu bakivuka.

Hifashishijwe inyandiko ya MIGEPROF ikomeza igaragaza ko ababyeyi bafite imyumvire yo kurera abana babatandukanya, aho buri gitsina kigira ibikiranga ari nabyo bitera ihohoterwa igihe bamaze gukura, bigasaba kubibakuramo byararengeje igihe.

MIGEPFOF, itangaza ko imyumvire mibi mu miryango ari intandaro ikomeye ituma abana b’abahungu bakurana imyitwarire igamije guhohotera igitsina gore, naho abakobwa bagakurana imyitwarire yo kumva ko basuzuguritse.

Hifashishijwe urugero rw’ubuzima bwa buri munsi, hagaragazwa ko nk’ababyeyi bashimishwa no kubona abana b’abahungu bakurana imyitwarire yo kurenganya, nko kurwana bigashimisha, bakabifata nko kuba umuhungu wabo azavamo umugabo.

Hemezwa ko igihe umubyeyi agitekereza ko igihe umuhungu we akurana umutima wo kurenganya, naho umukobwa agakurana umutima wo kumva ko kurengana ari ibisanzwe, ari wo muzi w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryigaragaza mu ngo no mu bindi bikorwa.

“Hari imyumvire mibi y’umuryango nyarwanda ituma abana b’abahungu bashishikarizwa gukurana imyitwarire mibi bakanayishimirwa, abakobwa nabo bagakurana imyumvire batojwe yo kutiyumvamo ubushobozi no kutigirira icyizere akumva ari byo bimubereye”.

Kuko umuryango mugari wagaburiye abana imyumvire ituma bakura bitandukanya, ingaruka zabyo ari ihohoterwa ryigaragaraza mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru muri iyi minsi.

Iryo hohoterwa rinagaragazwa n’ubushakashatsi ndetse n’imibare y’ibyaha byagejejwe mu bugenza cyaha, aho bigaragara ko abagabo ari bo benshi mu guhohotera abagore byose bitewe n’uko barezwe badakeburwa ahubwo bashimirwa ko bakoze urugomo.

Izindi ngaruka ni uko ngo usanga abakobwa batwara inda zitateganyijwe bakomeje kwiyongera harimo n’abazitwara bakiri bato ntibabivuge kubera ko batojwe guceceka, hari kandi ihohoterwa rikorerwa mu miryango rihishirwa ngo niko ingo zubakwa, n’ibindi bigaragaza ko iyo abana barerwa neza bakiri bato nta mbogamizi nyinshi ziba zihari.

 

 

 

ubwanditsi: umuringanews. com


IZINDI NKURU

Leave a Comment