Abakobwa batarengeje imyaka 20 muri volleyball babonye itike yo gukomeza


 

Mu mukino wa nyuma wa volleyball mu itsinda rya kabiri B, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 babanagamo na Misiri yazamutse ari iya mbere, Ibirwa bya Maurice na Uganda, u Rwanda rwatsinze seti ya mbere n’amanota 25-17 biyongeza iya kabiri n’amanota 25-21 mbere yo gutsinda iya gatatu n’amanota 25-23.

Ikipe y’igihugu ya voleyball y’abatarengeje imyaka 20 yakomeje

Iyi kipe y’u Rwanda yabonye itike ya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu mikino Nyafurika iri kubera i Nairobi muri Kenya itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0.  Mu gihe mu itsinda rya mbere A ryabagamo Kenya yakiriye irushanwa, hazamutse Cameroun na Nigeria.

Umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri (B), u Rwanda rwari rwatsinzwe na Mauritius amaseti 3-2, umukino wa kabiri bakinnye, u Rwanda rwanyagiye Uganda amaseti 3-0, ariko u Rwanda rwatsinzwe na Misiri amaseti 3-1.

Mu mukino utaha u Rwanda ruzahura na Cameroun

Mu mikino ya ½, iyi ikipe y’u Rwanda izacakirana na Cameroun yazamutse ari iya mbere mu itsinda rya mbere A kuko u Rwanda rwazamutse ari urwa kabiri mu itsinda rya kabiri B. Misiri yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri B izacakirana na Nigeria yazamutse ari iya kabiri mu itsinda rya mbere A.

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment